
Colonel Augustin Nshimiyimana wo mu nyeshyamba za FDLR zihungabanya umutekano w’u Rwanda yafashwe mu cyumweru gishize muri Kivu ya Ruguru akuwe ku rusengero aho yari arimo kubatirisha umwana.
Col Nshimiyimana yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe iperereza muri FDLR hagati ya 2011 na 2019, yafatiwe mu gace kitwa Rubaya ka teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Umwe mu barwanyi ba FDLR wiyise “Curé Ngoma”, yabwiye BBC ati: “Ni byo baraje bamusanga aho yari mu birori byo kubatirisha umwana we baramufata”.
Ngoma avuga ko abafashe Nshimiyimana bari abantu bitwaje intwaro bambaye imyenda ya gisivile.
Ngoma avuga ko gufatwa kwa Nshimiyimana batazi aho yajyanywe, ari “ikintu gikomeye kuri FDLR kuko “gutakaza umuntu ari igihombo n’urugamba mu rundi” kuri bo.
Abandi barwanyi b’imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda bafatiwe muri Congo, boherejwe mu Rwanda aho hari abajyanywe mu nkiko.
Mu kwezi gushize Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ibihe bidasanzwe mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba irimo n’iyo mu bindi bihugu ihakorera.
Izi Ntara ubu zitegekwa n’amategeko ya gisirikare mu korohereza abasirikare guhiga imitwe y’inyeshyamba. Gusa ibikorwa bisa n’ibi byarakozwe mbere ntibyagira kinini bihindura.
Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, Major Ndjike Kaiko Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru yabwiye BBC ko ingabo zibangamirwa n’uko inyeshyamba zikorera mu baturage.
Abakurikirana iby’uyu mutwe washinzwe na bamwe mu basize bahekuye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bahamya ko uri mu marembera.
Ibyo biterwa n’imbaraga Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zashyize mu guhashya imitwe yose yitwaje intwaro by’umwihariko ku buyobozi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Abenshi mu bari abayobozi bakomeye b’uwo mutwe bagiye bicwa mu bitero bidasanzwe bya FARDC, abandi bagafatwa mpiri bakaba barimo n’abo bagiye bohererezwa u Rwanda.
