Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020 mu masaha y’igicamunsi, Minisitiri w’Ubuzima muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Dr. Eteni Longondo yatangaje ko mu murwa mukuru i Kinshasa hagaragaye umurwayi wa mbere wa Coronavirus.
Dr Eteni aganira na Radio Okapi dukesha iyi nkuru, yemeje aya makuru, anavuga ko uyu murwayi yageze i Kinshasa aturutse mu gihugu cy’UBubiligi agahita ashyirwa mu kato, none ibizamini bikaba byerekanye ko afite iyi virusi.
Avuga ko ubu hagiye gupimwa abantu bose bari kumwe n’uyu wagaragayeho iyi virusi, kugira ngo nabo bashyirwe mu kato bataranduza abandi.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibaye igihugu cya 11 muri Afurika kigaragayemo umurwayi wa Coronavirus, abasaga 100 bo mu bihugu bitandukanye by’uyu mugabane nibo abamaze kuyandura, mu gihe umwe wari umukerarugendo w’Umudage mu Misiri, ariwe wahitanwe nayo kuri uyu wambere tariki ya 09 Werurwe 2020.
Raporo y’ishami ry’ umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) irerekana ko mu masaha 24 ashize, abanduye ku isi hose basaga ibihumbi 110, mu gihe abasaga ibihumbi bitatu na magana inani bamaze kwicwa n’iyi virusi.
