Imikino

Dream Fighters TC yegukanye irushanwa ryo kwibuka

Ikipe ya Dream Fighters TC ni yo  yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Taekwondo Genocide Memorial Tournament 2021”, irushanwa ryabaye ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021.

Iri rushanwa ryabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 aho abitabiriye babanje gupimwa COVID-19.

Ubusanzwe uyu mukino ukinwa mu bice bibiri harimo kwiyereka “Poomsae” ndetse no kurwana “Kyorugi”. Gusa kubera COVID-19 abakinnyi 50 bitabiriye barushanyijwe mu kwiyereka.

Aba bakinnyi bari mu byiciro bitandukanye birimo abana (Cadets), ingimbi n’abangavu (Juniors) n’abakuze (Seniors Male&Female).

Uko abakinnyi bitwaye mu byiciro bitandukanye

 Mu bana batarengeje imyaka 10 mu bahungu, uwa mbere yabaye Ntwari Prince (Stars TC) akurikirwa na Gakwandi Bruce Joshua (Dream Fighters TC) na Shami Shoni (Stars TC).

Mu bana bari munsi y’imyaka 14 mu bakobwa, uwa mbere yabaye Irasubiza Queen (Dream TC) akurikirwa na Gikundiro Shippi (Dream Fighters TC) na Kaliza Pretty (Stars TC).

Mu bahungu batarengeje imyaka 14, uwa mbere yabaye Gisa Jordan (IYF TC) akurikirwa na Irakoze Jessy (Dream TC) na Setuh Rashan.

Mu cyiciro cy’abaterengeje imyaka 17 mu bakobwa, uwa mbere yabaye Cyuzuzo Hyacenthe akurikirwa na Ishimwe Confiance (Special Line-up) na Uwase Diane (Police TC). Mu bahungu uwabaye uwa mbere ni  Mucyo Yvan (Police TC) akurikirwa na Sibomana Athanase (Police TC) na Kwizera Pacifique (Unity TC).

Mu cyiciro cy’abakinnyi bakuru “Senior” mu bari munsi y’imyaka 30 mu bagore, uwa mbere yabaye Uwayo Clarisse (Dream Fighters TC) akurikirwa ku mwanya wa kabiri  na Tuyishimire Sonia (IYF TC) na   Uwamahoro Francine (Police TC) naho mu bagabo muri iki cyiciro  uwabaye uwa mbere ni Nzaramba Emmanuel (Police TC) akurikirwa na Iyamuremye Jackson (Dream Fighters TC) na Niyomugabo Happy (IYF TC).

Mu bari hejuru y’imyaka 30 mu bagabo, Habimana Eric (Stars TC) yegukanye umwanya wa mbere akurikirwa na Ruterana Gilbert (Police TC) naho ku mwanya wa gatatu haza Nizeyimana Savio (Police TC).

Muri rusange, ikipe ya Dream Fighters TC ni yo yabaye iya mbere ikurikirwa na Police TC naho ku mwanya wa 3 haza Stars TC.

Irushanwa ryo kwibuka ryaherukaga kuba mu 2019, ikipe ya Police TC ni yo yari yitwaye neza yegukana umwanya wa mbere.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 × 30 =


To Top