Afurika y’Epfo yasabye imbabazi Nigeria nyuma y’ibitero biherutse kwibasira ubucuruzi bw’abanyamahanga, cyane cyane mu Mujyi wa Johannesburg bigatera igitotsi mu mubano w’ibihugu byombi.
Mu ntangiroro z’uku kwezi abantu 12 barishwe ubwo abanyarugomo bateye amaduka y’abanyamahanga, ibintu byakuruye imvururu muri Afurika y’Epfo.
Intumwa idasanzwe y’Afurika y’Epfo, Jeff Radebe, mu nama yabereye i Abuja mu Murwa Mukuru wa Nigeria, yavuze ko igihugu cye “gisabye imbabazi kibikuye ku mutima”, yizeza ko abagize uruhare mu bikorwa byibasiye abanyamahanga barimo Abanyanigeria bazakurikiranwa n’ubutabera.
Yunzemo ati, “Ibyabaye bihabanye n’indangagaciro zituranga.”
Radebe yabwiye Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, ko Afurika y’Epfo yamaganye ibyo bikorwa by’urugomo, yongeraho ko irimo gufata ingamba zikwiye.
Perezida Buhari yashimiye Radebe ko “yaje kuduha ibisobanuro ku biherutse kubera muri Afurika y’Epfo bikaviramo abanyamahanga kwicwa no gukurwa mu byabo.”
Ibiro bya Perezida wa Nigeria bivuga ko Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, na we ubwe aherutse kwisegura ku byabaye ku banyanigeria muri Afurika y’Epfo aho babujijwe amahwemo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Ramaphosa yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibikorwa byibasira abanyamahanga byabereye mu gihugu ayoboye byamukojeje isoni.
Yagize ati, “Birampangayikishije kandi koko nk’igihugu biriya bintu byaduteye ikimwaro kuko biriya bitandukanye n’indangagaciro ziranga Abanyafurika y’Epfo.”
Nta munyanigeria wiciwe muri ruriya rugomo ariko amaduka y’abanyanigeria n’ubucuruzi butandukanye bwabo byibanzweho n’udutsiko tw’abanyarugomo.
Mu bantu 12 bishwe, bivugwa ko 10 ari abaturage bafite ubwenegihugu bw’Afurika y’Epfo mu gihe abandi babiri ari abo muri Zimbabwe.
Nigeria yashize amanga mu kwamagana urwo rugomo kugeza ubwo inahamagaza abari bayihagarariye mu nama mpuzamahanga ikomeye yigaga ku bucuruzi yaberaga muri Afurika y’Epfo.
Ikibazo cyafashe indi ntera ubwo amafoto n’amavideo byakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga byerekana uko Abanyanigeria bibasiwe bakanicwa.


Amafoto na video byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga byenyegeje umuriro
Leta ya Nigeria ariko yavuze ko nta cyemeza ko ibyo byabaye ariko ivuga ku rundi ruhande ko ubucuruzi bw’Abanyanigeria bwibasiwe mu buryo bw’umwihariko.
Uru rugomo rwabimburiwe n’imyigaragambyo y’abashoferi b’amakamyo bamaganaga ikibazo cy’imirimo ifitwe n’abanyamahanga.
Afurika y’Epfo ni igihugu gituwe n’abanyamahanga benshi baturutse mu bice bitandukanye by’Afurika bitewe n’uko ifite ubukungu buteye imbere.
Nubwo ifite ubukungu bumeze neza muri rusange, hari ikibazo cy’ubushomeri gikomeye ku buryo abenegihugu bavuga ko giterwa no kuba imirimo itwarwa n’abanyamahanga.
Mu gihe ibiganiro bikomeje ku rwego rwa dipolomasi, Nigeria ikomeje gucyura abaturage bayo bari muri Afurika y’Epfo.
Mu cyumweru gishize, Ambasaderi wa Nigeria muri Afurika y’Epfo yavuze ko abacyurwa ari abibasiwe na ruriya rugomo.
Abanyanigeria basaga 300 biteganyijwe ko bagera i Lagos kuri uyu wa Kabiri. Baraba biyongereye ku babarirwa mu 188 bacyuwe mu cyumweru gishize.
