Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC ufite ikicaro Arusha muri Tanzania, ufatanyije n’inzego z’ibanze z’Arusha n’Abanyarwanda batuye Arusha na Moshi, Ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya, amadini n’amatorero, abanyeshuri bahagarariye abandi muri za kaminuza no muri za koleji, watangaje ko uzifatanya n’Abanyarwanda tariki 07 Mata 2019 kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ku kicaro cy’uyu muryango muri Tanzania.
Nkuko byagarutsweho n’ubunyamabanga bw’uyu muryango mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze ejo hashize ku wa Kane tariki 21 Werurwe 2019, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, uzaba umwanya wo guha icyubahiro inzirakarengane z’Abatutsi barenga miriyoni bishwe muri Jenoside.
‘Kwibuka twiyubaka’ nk’insanganyamatsiko y’uyu mwaka, ubunyamabanga bwa EAC buvuga ko mu bikorwa byo kwibuka hazashyirwa imbaraga mu gutuma habaho kongera kwiyubaka no guteza imbere ubumwe, bityo urubyiruko rukazabaho mu mahoro nkuko u Rwanda rwashoboye kugera ku kerekezo rwifuje mu myaka 25 ishize.
Ubwo u Rwanda n’Isi bibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, EAC yafashe ingamba zo gufasha abarokotse Jenoside no kwemeza ko Jenoside ari icyaha ndengakamere ndetse inubaka urwibutso mu busitani bwayo, ari naho hazajya habera ibikorwa bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi buri tariki ya 07 Mata buri mwaka.
EAC irahamagarira buri wese kwifatanya na Guverinoma y’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi no guhagurukira hamwe kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside n’abagifite ingengabitekerezo yayo.
EAC itangaza ko abagize uruhare mu kurokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside ko na bo bakwiye gushimirwa kuko bemeye gushyira ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo mu kaga.
