EALA isanga ibyorezo nka Ebola bibangamira ukwishyira hamwe kwa EAC

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EALA baravuga ko indwara zandura ari inkomyi ikomeye ku kwishyira hamwe kw’ibihugu.

Bikaba biri muri urwo rwego abagize itsinda rya komisiyo ishinzwe ibikorwa rusange muri iyi nteko bari bamaze iminsi 3 bakoraniye i Kigali bafashe umwanya wo gusesengura aho ibihugu bigize uyu muryanago bihagaze mu kwirinda icyorezo cya Ebola.

Kenya ni cyo gihugu rukumbi mu  bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kidahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo, aho icyorezo cya Ebola gikomeje kugarika ingogo.

Ikibazo cya Ebola gishishikaje cyane Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba ikibona nk’intambamyi ikomeye ku kwishyira hamwe kw’ibihugu. Bamwe mu badepite bagize komisiyo ishinzwe ibikorwa rusange bari bamaze iminsi 3 bakoraniye i Kigali,bavuga ko hakenewe ubufatanye mu kurwanya icyorezo cya Ebola.

Depite Oda Gasinzigwa yagaragaje ubwo bufatanye ari nk’uruti rw’umugongo mu kurwanya Ebola.

Yagize ati “Iki kibazo kimaze kugaragara hari ibyakozwe mu gihugu, ariko hari n’ukuntu begereye ibihugu bifite ibyo bibazo kugira ngo bashyire hamwe uburyo bw’imikorere n’imikoranire, kubera ko icyo kibazo utagikemurira mu gihugu kimwe, tukaba rero twifuza tunasaba ko ibi ngibi byakomeza ni urugero rwiza u Rwanda rwatanze ubu ngubu twizeye ko n’ibindi bihugu nkuko byemewe muri gahunda y’imikoranire ni ugukurikirana tugashyira imbaraga mu gukorana kuko iyo dukoranye biroroha.”

Dr José Nyamusore ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, yagaragaje ko umuco nyarwanda ufite uruhare rukomeye mu kwirinda icyorezo cya Ebola.

Yagize ati “Ni ikibazo cy’imico n’imigenzo, mu Rwanda se turya uducurama twebwe. Dufite imigenzo yacu nk’Abanyarwanda kandi mu by’ukuri biraturinda, ntabwo turyagagura icyo ubonye cyose oya ! Agacurama ni ko gafite iyo virus kabana na yo ni na yo mpamvu ubutumwa duha abaturage uhuye n’inymanswa yapfuye irinde kuyikoraho, njyEwe njya mbivuga nta ebola tuzagira ni yo mpamvu tubwira abaturage muturinde iyo mwambutse.”

Depite muri EALA, Aden Abdikadir ukomoka mu gihugu cya Kenya avuga ko hakwiye kureberwa hamwe icyatuma abaturage bagira umutuzo bityo abagenda  muri ibi bihugu bakagenda nta rwikekwe .

Yagize ati “Twifuza ko abaturage bagenda muri ibi bihugu bagenda batuje, mu gihe bari nko mu bucuruzi ndetse n’ibindi bituma bagenda muri aka gace, batavuga ko bashobora guhura nikibazo icyaricyo cyose. Kimwe muri ibyo bibazo ni ebola nk’imwe mu ndwara z’ibyorezo kandi ikwirakwira cyane bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu muri aka gace. Kuko iyo umuntu ayifite akajya mu kindi gihugu bituma ayanduza abandi, bikagira ingaruka ku gihugu avuyemo ndetse nicyo ajyiyemo.”

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo byashyize umukono ku muasezerano y’ubufatanye mu kurwanya icyorezo cya Ebola.Uretse ubukangurambaga,Leta yashyizeho uburyo butandukanye bwo gupima iki cyorezo ku mipaka no ku kibuga cy’indege ndetse hashyizwe ho ahantu 7 ho gukarabira intoki ku baturage binjira mu gihugu.

Ku bufatanye na  n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS abantu bagera ku  bihumbi 3 bakora mu bijyanye n’ubuzima bahawe urukingo,igikorwa RBC ivuga ko gikomeje.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 + 22 =


IZASOMWE CYANE

To Top