Emery Bayisenge agiye kwerekeza muri Asia

Emery Bayisenge uheruka gusezererwa mu ikipe ya USM Alger yo muri Algeria, agiye kwerekeza mu ikipe itozwa na Johnattan McKins

Myugariro w’Umunyarwanda Emery Bayisenge wari umaze umwaka adakina, agiye kwerekeza mu gihugu cya Bangladesh mu ikipe itozwa n’uwahoze amutoza mu ikipe y’igihugu Amavubi.

JPEG - 116.3 kb

Johnathan McKinstry wahoze atoza Amavubi ni we wafashije Emery Bayisenge kubon ikipe

Iyi kipe agiye kwerekezamo yitwa SAIF Sporting Club ikina mu cyiciro cya mbere, ni ikipe nshya kuko imaze imyaka ibiri gusa ishinzwe, aho yashinzwe mu kwezi kwa 08/2016.

JPEG - 124.3 kb

Johnathan McKinstry wamutoje mu Mavubi, ashobora kuba agiye kongera kumutoza

Emery Bayisenge wari umaze iminsi akorera imyitozo mu Rwanda, by’umwihariko aho byavugwaga ko yaba agiye gusubira muri APR FC, yari amaze hafi umwaka atandukanye n’ikipe ya USM Alger, aho umutoza wayo Thierry Froger atigeze amushima.

1 Igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
36 ⁄ 9 =


IZASOMWE CYANE

To Top