Abanyarwanda barekuwe nyuma yo kumara igihe bafungiye muri Uganda, baraburira bagenzi babo b’Abanyarwanda baba batekereza kujyayo kureka ibyo bitekerezo kuko ibikorwa bibi bakorerwa n’inzego z’umutekano za Uganda bishobora kubagiraho ingaruka ku buzima bwabo zirimo kububura burundu cyangwa se gusigarana ubumuga.
Byatangajwe n’Abanyarwanda babiri bongeye kugera mu Rwanda nyuma y’igihe kitari gito bafungiye muri Uganda, nyuma bakarekurwa. Bose bahuriza ku gusaba ko nta Munyarwanda ukwiye gutekereza kujya muri Uganda, keretse ngo uwahaze ubuzima bwe ni we wagira icyo gitekerezo.
Mibungo Emmanuel w’imyaka 38 na we yageze Uganda mu 2014 agiye gusura nyinawabo, yaje no gushakayo umugore w’Umugandekazi babyarana n’abana ariko kuva yafungwa ntiyigeze abonana n’umuryango we kugeza agaruwe mu Rwanda.
Avuga ko afatwa yabajijwe ubwoko bwe avuga ko ari Umunyarwanda, arakubitwa ndetse atwarwa kuri polisi ashinjwa kunekera u Rwanda. Ati: “Bamfunga ntacyo bashingiyeho usibye ubunyarwanda.”
Mibungo avuga ko yafungiwe ahantu hatazwi muri CMI Mbuya yambitswe amapingu n’ikigofero kitabona, agatanga ubutumwa ku Banyarwanda ko icyo uwajya Uganda ahabona ari ubumuga akurayo gusa, kuko hari n’abandi bagifungiye muri gereza zaho bazira kuba Abanyarwanda.
Uwitwa Muhigirwa Paul, avuga ko yageze Uganda mu 2009 akorera ubutumwa mu Itorero ‘Community Church’ mu karere ka Kanungu kuva 2013-2018. Mu buhamya bwe, avuga ko itariki imwe muri Mata 2019 yari yicaye ku muturanyi baganira abona umusirikare wa Uganda utambaye imyenda y’akazi, amubaza uwo ari we ahita amutwara kumufungira muri Polisi. Nyuma yahakuwe n’Umusirikare amubaza niba ari Umunyarwanda ngo n’icyo Kagame yamutumye, amwandika amazina ategeka ko bamufunga.

Muhigirwa Paul, umwe mu banyarwanda bari bafunzwe n’inzego z’umutekano za Uganda(Foto James)
Ati: “Ku itariki ya 12 Mata 2019 yaje kumvanamo antwara mu modoka ya gisirikare twerekeza mu kigo cya gisirikare kitwa Mburamizi iminsi 3 babona kunjyana mu kigo cya Mbarara nsangayo abandi bane. Twahise tujyanwa mu kigo cya Mbuya giteye ubwoba kuko ukigera ku muryango twambitswe ibigofero bituma tutagira icyo tumenya.
Naje kwegura ikigofero mbonamo Abanyarwanda benshi baboroga ari nako bamenwaho amazi ngo badasinzira, tuhavanwa tujyanwa mu kigo cya Kireka aho baba bategurira umuntu gusubizwa iwabo.
Aho nari ndi hafungiwe abagera kuri 50 kandi baba bambaye amapingu, Iyo ufungiwe hariya uryama hasi, wambuwe imyenda, ntacyo wiyorosa, ntukaraba, ubundi ukamenwaho amazi ngo udasinzira kandi nijoro bagafungura ngo umuyaga winjire, kurya bwo ni ukukugenera kandi indyo imwe, usohoka ni uwo byamenyekanye”.
Muhigirwa asaba Abanyarwanda bafite ibitekerezo byo kujya Uganda kubireka, kuko nta kiza kiriyo uretse guhohotera Abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo. Avuga ko ngo uwahaze ubuzima bwe ari we wakwerekeza muri kiriya gihugu. Ati “Kuri nge mfite ingaruka zo kuribwa umugongo n’amavi”.
