Ese koko umugabo utubaha umugore we asaza nabi ?

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yibukije abagabo bo mu karere ka Burera kubaha abagore, ababwira ko akenshi umugabo usuzugura umugore we asaza nabi.

Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu murenge wa Gitovu mu karere ka Burera, Guverineri Gatabazi yanenze cyane abagabo bagifite imyumvire mibi yo kudaha agaciro abagore babo, rimwe na rimwe n’imirimo ivunanye bakora ntihabwe agaciro.

Yagize ati: “Umugore ni umutima w’urugo, umugabo akaba myugariro, aba bose rero baruzuzanya, bagore muhe agaciro abagabo banyu, na mwe bagabo bibe uko kuko ubaze amasaha umugore akora ku munsi wasanga ntaho ahuriye n’ay’umugabo kuko umugore nibura ukerewe abyuka saa kumi n’ebyiri za mu gitondo akaryama sa tatu z’ijoro.

Nimuhindure imyumvire mwubahane kuko umugabo utubaha umugore we asaza nabi, ibyo ukorera nyina w’abana iyo umaze gusaza barabikwishyura”.

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Gitovu, bavuga ko abagabo babo batajya baha agaciro imirimo myinshi bakora, bakabafata nk’abatagize icyo bamaze nyamara baba bavunitse.

Nambajimana Leonille yagize ati:“Abagore dukora imirimo myinshi inyuranye mu muryango ariko abagabo bacu bayihinduye ubusa, reba umugore yita ku bana abasukura abagaburira, amesa imyenda y’umugabo n’abana, ndetse akita no ku mugabo, ariko abagabo bo bumva ko ari bo bubatse ingo gusa kuko ngo bakora cyane”.

Guverineri Gatabazi asaba abagabo guha agaciro imirimo y’abagore mu miryango (Foto Ngaboyabahizi P).

Iyi myumvire y’abagabo basuzugura abagore, kandi inengwa bikomeye na bamwe mu bagabo bagenzi babo, bahamya ko imyumvire nk’iyo ari iyo kwamaganwa.

Kayinamura Esdras yagize ati “None se wambwira ute ukuntu umugabo agura inka akayiterera aho mu kiraro akongera guhura na yo ayikama mu gihe yayizanye ari inyana, abyukira ku kiraka akaza agasanga byahiye akarya, agaherezwa amazi ashyushye agakaraba, byarangira ngo umugore nta cyo yinjiza mu muryango.

Ni ikibazo k’imyumvire ya bamwe kandi bakwiye kumva ko umugore n’umugabo buzuzanya, umugore ugiye kumuhemba ntiyabura ibihumbi za Magana, kuko n’umukozi wo mu rugo ahembwa buri kwezi”.

Umurenge wa Gitovu ni umwe mu mirenge yo mu karere ka Burera igifite ibisigisigi by’umuco w’ubuharike, aho kugeza n’ubu hakiboneka abagabo baharika abagore babo, ariko ubuyobozi bukaba bukomeje kubakebura, bubereka inyungu zo kugira umuryango wubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 21 =


IZASOMWE CYANE

To Top