Komite Olempike y’u Rwanda yaraye itangije umwiherero w’iminsi itatu ugamije kurebera hamwe ibibazo bituma siporo y’abagore idatera imbere.
Kimwe mu bibazo nyamakuru kirimo kuganirwa ni icy’ubusumbane bugaragara mu kwitabira no gukora siporo ku bagabo n’abagore mu Rwanda.
Ambasaderi Munyabagisha Valens, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, muri uwo mwiherero ubera mu Karere ka Nyanza, yavuze ko ubusumbane buhera mu buyobozi aho igipimo cy’abagore mu buyobozi bwa za federasiyo buri hasi ku kigereranyo cya 16%.
Anerekana ko siporo y’abagore mu Rwanda idashyigikirwa uko bikwiye. Ati “Nko mu mupira w’amaguru amakipe abayeho nabi afashwa n’amashuri yisumbuye. Naho nta kipe y’abagabo idafite umuterankunga wa Leta nk’Akarere cyangwa se Minisiteri.
Iyo ikipe y’abagabo isohotse mu mikino runaka ntihabwa amafaranga amwe n’iy’abagore. Siporo y’abagore nta ngengo y’imari igira. Uyu munsi usanga ibigo birimo n’ibya Leta bifite ikipe y’abagabo gusa.”
Yungamo ati “Uyu munsi ubona umutekano mu mikino y’abagabo ukurikiranwa kuruta uw’abagore.”

Ambasaderi Munyabagisha Valens, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda utangaza ko siporo y’abagore mu Rwanda idashyigikirwa uko bikwiye
Uwantege Emma Carine, uhagarariye siporo mu mashuri makuru asanga ubu buringanire mu mikino bushoboka mu gihe cyose abagore babigizemo uruhare.
Ati “Nta bwo ari ikibazo cyakemuka mu munsi umwe, ni ikibazo cy’umuco. Siporo ni umwanya wo kwishimisha mu rugo umukobwa ntiyawubona n’imirimo aba ahabwa, icya kabiri sosiyete ibabona gute iyo bagiye gukina? Dukwiye kujya mu giturage, tukumvikanisha ko n’umukobwa ashoboye. Abagore bakwiye gutinyuka bakaza kuri sitade no kureba imikino muri rusange.”
Rwemarika Felicite, Visi Perezida wa Komite Olempike we asanga igihe kigeze kugira ngo bamwe mu bayobozi bahe agaciro siporo y’abagore banumve ko ikwiye guhabwa amahirwe angana.
Ati “Bipfira mu buyobozi, uragenda ushaka ubufasha ntibabyumve. Abayobozi ba federasiyo ntibabyumva. Nge maze imyaka 15 turwana iyo ntambara. Muzarebe nko mu mupira w’amaguru ikipe y’igihugu y’abagore iratsindwa bakayikuraho, naho iy’abagabo ikagumaho. Ubu ni cyo gihe kugira ngo bihinduke.”

Rwemalika Felicite, Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda, avuga ko igihe kigeze ngo bamwe mu bayobozi bahe agaciro siporo y’abagore banumve ko ikwiye guhabwa amahirwe angana.
Nyirasafari Esperance, Ministiri w’Umuco na Siporo asanga siporo y’abagore ikwiye kuzamuka nk’uko abagore bateye imbere mu zindi nzego z’ubuzima.
Nyirasafari avuga ko ibibazo bigiye kugaragazwa na Komite Olempike bizubakirwaho mu gukora igenamigambi rya siporo.
Ati “Nk’u Rwanda twakoze byinshi byiza ndizera ko no muri siporo nta cyatunanira, ubushake burahari. Turakomeza kubumva no gushakira umuti ibibazo bibangamiye abagore muri siporo. Mu zindi nzego z’ubuzima harimo iri hame ry’uburinganire, nta bwo ari muri siporo ryakwibagirana.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance asanga siporo y’abagore ikwiye kuzamuka nk’uko abagore bateye imbere mu zindi nzego z’ubuzima.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye na Siporo y’abagore

Hafashwe ifoto y’urwibutso ku bitabiriye uyu mwiherero w’iminsi 3 ugamije kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe ibibazo bituma siporo y’abagore idatera imbere
