Ese Umusenateri u Rwanda rukeneye ni umeze ate?

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida senateri, abasesenguzi baravuga ko ushingiye ku nshingano zikomeye Sena ifite, umusenateri akwiye kuba ari umuntu ufite ubunararibonye mu buzima bw’Igihugu, ushishoza kandi udatinya kugaragaza ukuri.

Mu Kwakira uyu mwaka, u Rwanda ruzaba rufite abasenateri bashya. Biteganyijwe ko amatora azaba muri Nzeri, abifuza kwinjira muri Sena bakaba baratangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku wa 26 Kanama.

Abasenateri 12 batorwa hashingiwe ku nzego z’imitegekoere y’igihugu, batorwa n’abagize inama njyanama y’umujyi wa Kigali cyangwa z’uturere ku batorerwa mu ntara n’abagize biro z’inama njyanama z’imirenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Charles Munyaneza, yemeza ko n’ubwo batorwa n’izi nzego, bisa n’aho ari abanturage bose babatoye.

Yagize ati “Bariya babatora bagize inama njyanama, na bo baratowe. Tuba twarabatoye nk’abaturage twese. Bariya bo batorwa ku buryo butaziguye. Bivuga ko n’ubwo miliyoni zirenga 7 z’Abanyarwanda ubundi batora, tutazatora abasenateri, ariko abo twatoye ni bo bazatora abasenateri. Mu by’ukuri tuzaba dutora tunyuze muri bariye dutora. Na none rero kuba batorwa kuriya bijyana n’inshingano zabo, n’aho baturuka mu bice bitandukanye, kugira ngo na ya sura y’Igihugu igaragare.”

Abasenateri bafite inshingano yo gutora amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya guverinoma no guhagararira abaturage.

Kuri ibi ariko hiyongeraho inshingano y’umwihariko yo kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo u Rwanda rugenderaho, kugenzura imitwe ya politiki no kwemeza abayobozi bakuru baba bashyizweho na guverinoma.

Dr Murenzi Fanuel, umusesenguzi akaba n’umwarimu muri kaminuza avuga ko bitewe n’izi nshingano zihariye, umusenateri na we akwiye kugira indangagaciro zihariye.

Yagize ati “Guverinoma, niba ari ukugenzura ko ariya mahame ashyirwa mu bikorwa na Leta, umusenateri agomba kuba ari wa muntu ubona ibuye akaryita ibuye. Ikindi, umusenateri agomba kuba ari umuntu ureba kure. Kuko nko kwemeza abayobozi muri ziriya nzego, umusenateri agomba kuba ari umuntu ureba kure, agashishoza akavuga ati ‘ese uyu muntu ko bamuhaye iyi nshingano, afite iby’ingenzi koko ku buryo azashobora gukora aka kazi?”

Abasenateri uko ari 26 bagize sena y’u Rwanda, baturuka mu byiciro binyuranye ari byo abatorwa hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’igihugu, abarimu ba kaminuza n’amashuri makuru, abashyirwaho na Perezida wa Repubulika n’abashyirwaho n’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.

Dr Iyamuremye Augustin, Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye avuga ko bifasha ko buri muturage wese aba ahagarariwe muri Sena.

Ati “Ni yo mpamvu n’uburyo bwo kubashyiraho itegeko ryateganyije ko hari abatorwa n’abaturage ku buryo buziguye, hari n’abashyirwaho na Perezida wa Repubulika, hari abashyirwaho n’ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki. Abo rero kugira ngo bageho cyane cyane abo Perezida ashyiraho, abashyiraho nyuma barangije gutora cyangwa se imitwe ya politiki yamaze kwemeza abazajya muri Sena, kugira ngo arebe niba rya mahame ryo gusaranganya ubutegetsi, ryo kutagira abo bibagirwa ryubahirijwe.”

Mu basenateri 26, Perezida wa Pepubulika ashyiraho abasenateri 8, ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki rigashyiraho 4. Hari 2 batorwa muri kaminuza n’amashuri makuru, na 12 batorwa hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’igihugu.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hatorwa abasenateri 2, Intara y’Amajyepfo, iy’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba hagatorwa batatu batatu mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa umusenateri 1. Umubare w’abasenateri muri buri ntara, ukaba waragenywe hashingiwe ku mubare w’abaturage bayigize.

Iyi ni inkuru dukesha RBA

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 + 8 =


IZASOMWE CYANE

To Top