Espoir irakira Patriots, REG ikine na IPRC Kigali muri shampiyona

Mu mpera z’iki Cyumweru tariki 13 kugeza 15 Werurwe 2020, shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mukino wa Basketball mu bagabo « BK Basketball National League 2019-2020» irakomeza aho imikino iza kubimburira iyindi ibera muri Kigali Arena.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020 hateganyijwe imikino 2 aho ikipe ya Espoir BBC igomba kwakira Patriots BBC, umukino uteganyijwe saa moya (19h00). Ikipe ya Espoir BBC kuri ubu iri ku mwanya wa 7 n’amanota 13 mu gihe ikipe ya Patriots BBC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 20.

Mu mikino ya shampiyona iheruka ikipe ya Espoir BBC nta bwo yitwaye neza kuko yatsinzwe na REG BBC amanota 74 kuri 48 naho ikipe ya Patriots BBC yo yitwaye neza itsinda imikino ibiri harimo uwo yatsinze UR Huye amanota 97 kuri 43 ndetse n’uwo yatsinze IPRC Huye amanota 97 kuri 70.

Undi mukino uteganyijwe, ikipe ya REG BBC iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu irakina na IPRC Kigali (21h00). Mu gihe REG BBC iyoboye urutonde n’amanota 21, IPRC Kigali yo iri ku mwanya wa 3 n’amanota 16.
Mu mikino ya shampiyona iheruka, REG BBC yatsinze imikino 2 harimo uwa Espoir BBC (74-48) inatsinda kandi Rusizi BBC amanota 85 kuri 59. Ikipe ya IPRC Kigali yatsinzwe na APR BBC amanota 79 kuri 70 nyuma itsinda Shoot for the Stars amanota 89 kuri 66.

Kwinjira kuri iyi mikino yombi ni ukwishyura ibihumbi 10, ibihumbi 5, ibihumbi 3 n’amafaranga 1000.

Indi mikino ya shampiyona iteganyijwe

Tariki 14 Werurwe 2020, IPRC Musanze izakira Rusizi BBC i Musanze (9h00), IPRC Huye ikine na Shoot for The Stars i Huye (11h00) naho UR Huye yakire Tigers BBC i Huye (11h00).

Imikino izakomeza tariki 15 Werurwe 2020 aho UGB izakira Rusizi BBC kuri Sitade Amahoro (09h00), UR Huye yakire IPRC Kigali i Huye ( 11h00), Patriots BBC ikine na IPRC Musanze kuri Sitade Amahoro (11h00) naho 30 Plus yakire APR BBC kuri Sitade Amahoro (13h00).

Kubera icyorezo cya Coronavirus, abakinnyi, abatoza n’abasifuzi barasabwa kudahana ibiganza mbere na nyuma y’umukino naho abinjira ku mikino yose bagomba gukaraba intoki kandi bakirinda gusuhuzanya.

Mbere y’iyi mikino, REG BBC iyoboye urutonde n’amanota 21 ikurikiwe na Patriots BBC n’amanota 20 ku mwanya wa 3 hakaza IPRC Kigali n’amanota 16 naho APR FC ikaza ku mwanya wa 4 n’amanota 15. Ku mwanya wa nyuma wa 14 hari IPRC Musanze n’amanota 9.

Tariki 13-03-2020
Espoir-Patriots (Kigali Arena-19h00)
REG-IPRC Kigali (Kigali Arena-21h00)

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 2 =


IZASOMWE CYANE

To Top