Tariki 15-24 Kanama 2019 i Mwanza muri Tanzania hateganyijwe kuzabera imikino ihuza amakipe y’ibigo by’amashuri yisumbuye yo muri Afurika y’Iburasirazuba “FEASSSA”, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe agera 16.
Aya makipe 16 arimo 8 y’abahungu na 8 y’abakobwa azaserukira igihugu mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Handball, gusiganwa ku maguru “Athletisme”, Koga, Table Tennis na Tennis isanzwe.
Mu mupira w’amaguru, mu kiciro cy’abahungu, u Rwanda ruzahagararirwa n’ikigo cya LDK naho mu bakobwa ni ikipe ya GS Remera-Rukoma. Buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi 20.
Muri Volleyball, mu bahungu azaba ari amakipe 3 ariyo Petit Seminaire Virgo Fidelis, IPRC West VC na Don Bosco Gatenga. Aya makipe yose azaba agizwe n’abakinnyi 36.
Mu bakobwa hari GS Indangaburezi ndetse na GS St Aloys Rwamagana. Aya makipe yombi azaba agizwe n’abakinnyi 24.
Muri Basketball, mu bahungu ikipe zizaserukira u Rwanda ni LDK na College Sainte Marie Reine Kabgayi. Mu bakobwa azaba ari LDK na ES Sainte Bernadette Kamonyi. Aha buri kiciro kizaba kigizwe n’abakinnyi 24.
Handball, amakipe azahagararira igihugu muri iyi mikino mu bahungu ni ADEGI, ES Kigoma na College de Gisenyi. Mu bakobwa hari Kiziguro Secondary School. Aya makipe azatwara abakinnyi 14.
Mu gusiganwa ku maguru “Athletisme”, u Rwanda ruzaserukirwa n’abakinnyi 6, abahungu 3 n’abakobwa 3. Mu bahungu ni Mpawumugisha Emmanuel, Ingabire Victoire na Ntirenganya Fidele naho mu bakobwa ni Uwiringiyimana Noella, Tuyambaze Sylivie na Ibyishatse Angelique.
Mu mukino wo koga, ahazitabira abakinnyi 9 (abahungu 6 n’abakobwa 3) mu bakobwa ni Iyabampaye Esther, Irafasha Louise na Mana Deborah naho mu bahungu ni Maniraguha Eloi, Harindimana Amini, Mana Chris Noah, Niyibizi Cedric, Iradukunda Eric na Kamali Alexis.
Muri Table Tennis (10), abahungu ni Masengesho Patrick, Irakiza Bonheur, Tuyishime Olivier, Iranzi Egide, Niyonkuru Germais na Asifiwe Patience naho mu bakobwa hari Tumukunde Hervine, Twizerane Regine, Hirwa Keila na Tuyikunde Thamar.
Muri Tennis isanzwe (Lawn Tennis), u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 12, abahungu ni Karenzi Bertin, Tuyishime Fabrice, Mfashingabo Junior Joseph, Muhire Joshua, Cyiza Joseph na Ishimwe Emmanuel. Mu bakobwa ni Mutuyimana Chantal, Niyoshima Clenia, Gaga Tracy, Irumva Matutina, Uwimbabazi Marie Claire na Irakoze Belyse.
Mu mikino ya FEASSSA iheruka kubera mu Rwanda mu karere ka Musanze kuva tariki 10 kugeza 24 Kanama 2018, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 3 n’imidari 25, inyuma ya Kenya yabaye iya kabiri (28) ndetse na Uganda yabaye iya mbere n’imidari 30.
