Fedorov yegukanye intera ya mbere ya Tour du Rwanda 2020

Fedorov Yevgeniy ukomoka muri Kazakhstan akaba akinira ikipe ya Vino-Astana Motors ni we witwaye neza yegukana intera ya mbere ya Tour du Rwanda 2020 yabaye tariki 23 Gashyantare 2020.

Uyu mukinnyi ukiri muto dore ko afite imyaka 20 y’amavuko ku kirometero cya 9 gusa isiganwa rigitangira ni bwo yajyanye n’abandi bakinnyi babiri ari bo Uhiriwe Byiza Renus (Rwanda) na Batmunkh Maral-Erdene (Mongolia). Aba bakinnyi bavuye muri Kigali bagera i Rwamagana  bagaruka i Kigali aho bagomba gusoreza Kimironko ariko bazamutse kuri Kigali  Parents  barekeza mu cyanya k’inganga bakagaruka Kigali Parents basoza.

Bakiva i Rwamagana bageze muri Kigali ku kirometero cya 88 ni ho Fedorov Yevgeniy yasize bagenzi be bari kumwe  azenguruka wenyine birangira  asoje  ari wenyine aho  muri kirometero 114.4  yakoresheje amasaha 2, iminota 44 n’amasegonda 59.  Ku mwanya wa kabiri haje Mulueberhan Henok ukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea wakoresheje amasaha 2, iminota 45 n’amasegonda 14 aho arushanwa na Fedorov amasegonda 15.

Umukinnyi w’u Rwanda waje hafi ni Byukusenge Patrick ukinira ikipe ya Benediction Ignite wabaye uwa 5 aho arushwa na Fedorov amasegonda 21. Uhiriwe Byiza Renus  wari kumwe na Fedorov ibirometero byinshi yasoreje ku mwanya wa 58 aho yasizwe iminota 2 n’amasegonda 11 naho undi bari kumwe  Batmunkh Maral-Erdene  asoreza ku mwanya wa 65 inyuma y’iminota 4 n’amasegonda 54.

Nyuma yo kwegukana iyi ntera ya mbere, Fedorov Yevgeniy ni we wambitswe umwambaro wa Skol nk’uwegukanye intera, umwambaro w’umuhondo  utangwa na Rwanda Tea ugaragaza uyoboye isiganwa muri rusange.

Yambitswe kandi umwambaro w’uwarushije abandi ahazamuka utangwa na Cogebanque, uwarushije abandi kubona amanota yo mu muhanda utangwa na SP ndetse n’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance.

Uhiriwe Byiza Renus ni we wahatanye kurusha abandi ahabwa umwambaro wa Visit Rwanda, Mulueberhan Henok aba umunyafurika witwaye neza ahabwa umwambaro wa RwandAir naho Byukusenge Patrick aba umukinnyi w’umunyarwanda witwaye neza ahabwa umwambaro wa Gorilla Games. Ikipe yitwaye neza ni Vino – Astana Motors yambitswe n’Inyange.

Tour du Rwanda 2020 yitabiriwe n’amakipe 16 aho hatangiye abakinnyi 80 gusa umwe yahise ava mu irushanwa kubera uburwayi, uyu akaba ari  Cheblaoui Oussama  wo mu ikipe ya GSP muri Algeria.

Isiganwa rizakomeza ku munsi w’ejo

Kuri uyu wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020, isiganwa rirakomeza hakinwa intera ya 2 aho abasiganwa bahagurukira  i Kigali (MIC) berekeza i Huye ahari intera ya kirometero  ya 120,5. Iyi ni imwe mu ntera zikunze guha amahirwe uzegukana isiganwa ryose kuko kuva muri 2017 uwegukanye iyi ntera  byarangiye yegukanye isiganwa ryose.

Kigali-Kigali (114.4 km)
1. Fedorov Yevgeniy 02h44’59”
2. Mulueberhan Henok 02h45’14”
3. Hailu Biniam 02h45’17”
4. Quintero Noreña 02h45’19”
5. Byukusenge Patrick 02h45’20”
Tariki 24-02-2020
Kigali-Huye (120,5 km)

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 8 =


IZASOMWE CYANE

To Top