FERWABA yemeje ko amatora ya Komite nyobozi azaba mu Kuboza 2020

Mu nama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” hemejwe ko amatora ya Komite nyobozi azaba tariki 12 Ukuboza 2020.

Iyi nama y’intego rusange ya FERWABA yebereye kuri Hoteri Onomo tariki 14 Ugushyingo 2020.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire atangaza ko manda ya komite ayoboye igomba kurangira tariki 15 Ukuboza 2020. Inteko rusange rero ikaba yarafashe umwanzuro w’uko amatora agomba kuba tariki 12 Ukuboza 2020 ndetse inashyiraho Komisiyo  igomba kuyategura.

Iyi Komisiyo igizwe na Murefu Richard nka Perezida, Kayiranga Albert akaba Visi Perezida naho Kaligirwa Francine akaba ari Umunyamabanga.

Mu bindi byigiwe muri iyi nama y’inteko rusange ni uguhindura amwe mu mategeko ngenderwaho aho hemejwe ko umwanya w’Umunyamabanga Mukuru (Secretary General) usimbuzwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Excutive Secretary), Komite nyobozi ikaba izashaka uzashyirwa muri uyu mwanya nk’umukozi uhoraho muri FERWABA.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza aha yagize ati : “Twerekanye inshingano ze, icyo azaba ashinzwe,  inteko rusange irabyemeza,  hanajyaho umurongo  werekana ibyo uwo muntu agomba kuba yujuje kugira ngo duhitemo  uzaza gukora inshingano  nk’umukozi uhoraho uyobora  ibikorwa byose bya FERWABA.”

Uyu mwanya wari usanzwe ufitwe na Mutabazi Richard kuva muri 2013 kugeza 2018 ubwo yagirwaga Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ubu imyaka 2 ikaba yari ishize ntawahawe izi nshingano.

Muri iyi nama y’inteko rusange ya FERWABA, hemejwe inyandikomvugo y’imyanzuro y’inama yabaye ubushize,  hagaragajwe  raporo y’ibikorwa byakozwe mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 n’ingengo y’imari yabyo ndetse hanagaragazwa  gahunda y’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 n’ingengo y’imari yabyo.

Mugwiza Desire, Perezida wa FERWABA  yavuze ko uyu mwaka wa 2019-2020 utagenze neza uko babyifuzaga kubera COVID-19 ariko bishimira ko shampiyona yatangiye yabashije gusozwa  bakizera ko ibikorwa bizakomeza kandi bikagenda neza mu mwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.

Mu tuntu n’utundi, inama y’inteko rusange yashyizeho urwego ngishwanama “Advisory Council”. Uru rwego rugizwe n’abantu b’inararibonye bazajya batanga inama kuri FERWABA, aba ni Rutagarama Fidele, Mukama Augustin, Rutashongerwa Callixte, Shumbusho Alphonse na Akimana Florence.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 ⁄ 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top