Urubyiruko

FPR Inkotanyi yasabye urubyiruko rwayo kurangwa n’indangagaciro

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe yasabye urubyiruko ruri muri uyu muryango kurushaho kwiga umuco nyarwanda no kurangwa n’indangagaciro zawo, kuko aribyo byagejeje igihugu aho kigeze ubu.

Ibi uyu muyobozi yagarutseho kuri iki Cyumweru muri kongere y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, yahuriyemo abagera kuri 700 ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango, n’abandi 80 bakurikiye bifashishije ikoranabuhanga bari mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Iiyi nama yari Ifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko umuco, Amateka n’ indangagaciro byacu ni ishingiro ry’ Iterambere”

Ibiganiro byatangiwe muri kongere y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, byibanze ku mateka y’u Rwanda, indangagaciro  ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu gukomeza kubaka igihugu

Bamwe muri urubyiruko bavuga  ko batazatezuka ku kwitanga mu kubaka igihugu cyane cyane binjiza ikoranabuhanga mu byo bakora.

Umuyobozi w’urugagara rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR inkotanyi, Tuyisenge Joseph agaragaza ko urubyiruko rwiteguye gukomeza umusanzu muri gahunda zigamije kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Tuzakomeza ubukangurambaga bugamije gufasha gahunda zo guteza imbere umurimo mu rubyiruko, tuzasangiza urubyiruko amahirwe ahari yabafasha gukora ubuhinzi bw’umwuga, tuzashishikariza inganda n’abikorera gukomeza kugira uruhare muri gahunda ya Igire ku murimo, ndetse no kunoza ibitekerezo by’imishinga y’ibishya mu bucuruzi n’uburyo bwo kwimenyereza umwuga bunoze.”

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi Francois, Ngarambe yashimiye urubyiruko rwawo mu guhangana n’ icyorezo cya Covid19, arusaba gukomeza kwitanga rutizigama mu gushaka ibisubizo by’ibindi bibazo byugarije umuryango nyarwanda.

“Turabashimira nk’urubyiruko uruhare mwagaragaje igihe isi n’ u Rwanda byari byugarijwe n’icyorezo cya Covid19, ibi byatweretse ko mwumvise impanuro mwahawe na Charperson w’Umuryango yabahaye mu bihe bitandukanye, ntagushidikanya rero dufite icyizere ko mwiteguye guterura ikindi kivi cy’ikerezo 2025 turimo kuganamo.”

“Mwe nk’urubyiruko murasabwa kuba ku isonga mu gukemura ibibazo biriho nk’ihohoterwa rikorwa abagore n’abakobwa, abangavu baterwa inda, abana batari ku ishuri, umusaruro w’ubuhinzi utaragera ku rwego rwifuzwa, ibiyobyabwenge mu rubyiruko, urubyiruko rudafite imirimo, imihindagurikire y’ikirere, guhangana n’ibyorezo nka Covid19 tugihanganye nabyo n’ibindi byinshi.”

Yabasabye kandi kurangwa n’indagaciro z’umuco nyarwanda bakazishingira ibyo bakora hagamijwe iterambere.

Rubyiruko ni mwige mumenye umuco wacu, mumenye amateka indangagaciro nyarwanda kuko arizo zatugize abo turibo, izi ndangagaciro mbabwira harimo ubunyarwanda, kwitangira igihugu ubutwari kurangwa n’ubudakemwa, gukunda umurimo unoze, guharanira kugira agaciro kawe bwite n’ak’abanyarwanda. Izo ndangagaciro nizo zatumye u Rwanda rutazima.”

Inama nkuru y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi iterana buri myaka ibiri, iheruka ikaba yarabaye mu 2019.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 + 3 =


To Top