Urubyiruko rw’ingeri zitandukanye mu karere ka Kicukiro rwagaragaje amatsiko rufitiye gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” rusabwa kwitabira no gushyira mu bikorwa iyi gahunda, bashingiye ku bibazo bagiye babaza bishingiye ku kumenya inkomoko y’amoko nk’intandaro yatumye Abanyarwanda bijandika mu macakubiri yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwo rubyiruko rukaba rwabigaragarije mu biganiro byabaye kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda bahawe n’uhagarariye Umuryango Unity Club Mukantaganzwa Domitille, aho bagenewe n’umwanya mu kubaza ibibazo bitandukanye.
Hakizimana Emmanuel yifashishije amateka akunze kumva yagize ati: “Nakunze kumva bavuga ko u Rwanda ari imbaga y’inyabutatu ya Gihanga, nkumva ko yari ikubiyemo bya byiciro 3 Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, nkahita numva ko Ndi Umunyarwanda yabaye kera kandi mu biganiro twahawe twabwiwe ko Ndi Umunyarwanda yatangiye 2013 ibyo twajya tubihuza dute?
Uwizeyimana Elise yifuje kumenya mu nzego basobanuriwe Abanyarwanda babarizwagamo (Abatutsi, Abahutu n’Abatwa) urwego muri izo zose Umwami yabaga abarizwamo cyane ko bavugaga ko nta bwoko yabaga afite. Ati: “Mbere y’uko aba Umwami yabaga ari iki? Yongera gushaka kumenya niba ibyahozeho ari inzego zarangaga Abanyarwanda, niba ibyiciro by’ubudehe biriho mu myaka 50 iri imbere byo bitazaba intandaro yo guteza amakimbirane.
Rukundo Claver mu kibazo ke ati: “Urubyiruko rwabaye igikoresho mu gihe cya Jenoside, hari gukorwa iyihe gahunda mu madini n’amatorero ngo habeho n’iminota yo kwigisha gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko ari ho usanga duhurira turi benshi, ibyo kandi bikanakorwa mu makoperative atandukanye?”
Jeanine yifuje kumenya uko ubwoko bwabayeho n’uburyo abakoroni babyifashishije basenya Abanyarwanda. Ati: “Ikindi nifuza kumenya, ni iyihe mpamvu badusubiza mu mateka yabaye tutariho, tukabyiga, bakatubwira iby’amoko yahozeho kandi twe tuzi ko turi Abanyarwanda ubwo twakora iki dore ko hari n’ababyumva bikabica mu mutwe?”
Hari n’uwagarutse ku kumenya igihe ihungabana bumva rizaba ritakigaragara mu bana b’Abanyarwanda.
Mu gusubiza ibyo bibazo, Mukantaganzwa yavuze ko ubuyobozi bwose bugira Ideologie (ingengabitekerezo) bugenderaho kandi mu buzima kugira ngo ugere ku kintu bisaba kuba ufite ideologie yacyo.
Avuga ko bidashoboka kugira icyo ugeraho utakemera kuko bigora, ubutegetsi bugira abacurabwenge babwo butekereza mu murongo ubwo butegetsi bugomba kugenderaho.
Ati: “Mu butegetsi bwa Cyami nta bwo bwashoboraga kuvuga ko Abanyarwanda ari imbaga y’inyabutatu, mu mateka ya Cyami kandi dukomokaho ubunyarwanda bukomeye, nta mbaga y’inyabutatu yashoboraga kubaho, kuko ibyo byazanywe n’ingengabitekerezo ya PARIMEHUTU na APROSOMA byari bimaze gushyiraho amategeko 10 y’Abahutu bavanyeho ingoma ya Cyami.
Imbaga y’inyabutatu ni ijambo ryaje Abanyarwanda baramaze gucikamo ibice kuko ishyaka rya UNAR ryari iry’Umwami ryifuzaga ko habaho ubwigenge naho APROSOMA na PARMEHUTU byo bigashaka Demokarasi kabone n’ubwo abakorini bari kuguma aho. Uzajya ubabwira ibyo muge mumusubiza mu mateka”.
Ku byerekeranye n’ubunyarwanda igihe byatangiriye, Mukantaganzwa abasaba kujya babutandukanya na Ndi Umunyarwanda, avuga ko ubunyarwanda ubwa bwo bwariho kuva na kera nk’indangagaciro zarangaga Abanyarwanda zikabatandukanya n’abanyamahanga.
Ubwo bunyarwanda abasobanurira ko bwari bushingiye ku ndangangaciro zariho na kera zo gukunda igihugu, z’ubutwari, kucyubaka no kukirinda. Bukagendera kuri kirazira zirimo guharanira inyungu rusange gusumbya iz’umuntu ku giti ke. Ati: “Ubunyarwanda n’ikita rusange, ikaba umuzisano duhuriraho mu miryango, ku bunyarwanda n’igihugu”.
Mukantaganzwa avuga ko izo kirazira zahamagariraga Abanyarwanda kutarwanya igihugu cyabo, kutavangura Abanyarwanda nk’uko umwami Cyirima Rujugira yabamenyesheje ko u Rwanda rutera rudaterwa, u Rwanda ruri hamwe.
Ndi umunyarwanda yo yatangiye mu 2013 iturutse ku mpuruza y’urubyiruko rwari ruteraniye mu nama ya Youth Connect rwifuzaga kumenya amateka yabo n’imiryango yabo.
Mukantaganzwa ati: “Abami b’u Rwanda bavukaga mu muryango umwe kandi n’ahandi hose ku Isi babagaho n’ubu hari aho bukiri. Amahame ya Cyami ni amwe ku Isi hose, uzasanga iyo umwami yimikwaga baragaragazaga izina ry’ubututsi ndetse bakanagaragaza izina ry’ubwami. Urugero nabaha ku mwami wa vuba n’urw’Umwami Rudahigwa aho avuga ise yamwise Rudahigwa hanyuma iry’ubwami akitwa Mutara bitewe n’icyo ashinzwe”.
Yabasobanuriye ko umwami yabaga ari hejuru y’abanyarwanda bose, akaba ipfundo ry’ubumwe bw’abanyarwanda.
Yanagarutse kandi ku nkomoko y’ubwoko abasobanurira ko butari ubwoko ari ibyiciro byariho bitewe n’imibereho y’Abanyarwanda aho uwabaga atunze afite inka nyinshi yitwaga Umututsi yagira nke akaba Umuhutu kabone n’ubwo abantu baba bavukana mu nda imwe. Avuga ko n’uwabaga atunze ari Umututsi nyuma akaba yanyagwa n’Umwami yabaga Umuhutu.
Ku byerekeranye n’ibyiciro by’ubudehe, Mukantaganzwa yavuze ko bitazahinduka amoko ahubwo byashyizweho ngo abantu bafashanye kuzamurana mu gihe hari abafite ubushobozi buke bwo kwikemurira ibibazo.
Mukantaganzwa anagaruka ku ihungabana asaba buri wese ufata ikemezo cyo kuzashinga urugo, guharanira ko igihe umubyeyi atwite yafatwa neza akarindwa guhutazwa, akagira umutima mwiza, umudendezo, kuko umwana ahura n’ihungabana ahanini igihe nyina amutwite n’uburere umwana ahabwa igihe avutse.
Muri rusange urubyiruko rwagaragarijwe ko Ndi Umunyarwanda igamije gutanga urubuga rwo komorana ibikomere, gushyigikirana kugira ngo abana barindwe ihungabana.
Nk’uko atanga igisubizo ku bijyanye no gutanga ibiganiro haba mu mashuri, mu makoperative n’ahandi, asaba urubyiruko kujya rutumira abayobozi bifuza kandi bakanifashisha ubuyobozi bubegereye nk’akarere.
Ibyo kandi yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro kimwe n’ahandi ko byajya bafata iminota mike mu nteko z’abaturage kujya baganira kuri Ndi Umunyarwanda kugira ngo bibukiranye barebe ibyakubaka u Rwanda.
Nyuma y’ibibazo n’ibisubizo urwo rubyiruko rwahawe umwanya wo kujya mu matsinda bahabwa ingingo zo kuganiraho no kungurana ibitekerezo kandi baza kubigaragariza mu ruhame kugira ngo habeho kubikorera ubugororangingo.
