Mbonyinshuti Isaie Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mataba, mu Karere ka Gakenke, yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku mugoroba wo kuri uyu Gatatu tariki ya 29 Mata 2020, akaba akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ivangura, ndetse no gukurura amacakubiri.
RIB ivuga ko Mbonyinshuti ubu afungiwe kuri Sitatiyo ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze.
Madame Marie Michel Umuhoza Umuvugizi w’uru rwego avuga ko Mbonyinshuti Isaie yari amaze iminsi akorwaho iperereza kuri ibi byaha, ubu akaba yatawe muri yombi kugira ngo iperereza rikomeze, anaryozwe ibyaha bye mu gihe ibyo akurikiranyweho byaba bimuhamye.
