Gashora : Zimwe mu Mpunzi zakuwe muri Libya zirasaba gusubizwa iwabo

Zimwe mu Mpunzi zavuye muri Libya, kuri ubu zibarizwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora ibarizwa mu karere ka Bugesera zirasaba gusubizwa iwabo, ngo kuko zisanga u Rwanda atari cyo gihugu zifuza guturamo nubwo zihamya ko zibayeho neza.

Ibi byatangajwe na Joran Kallmyr Minisitiri w’Ubutabera ari nawe ushinzwe iby’impunzi mu gihugu cya Norvege ubwo yasuraga inkambi ya Gashora ibarizwamo izi Mpunzi kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mutarama 2020.

Joran yatangaje ko babiri mu mpunzi 299 ziri muri iyi nkambi basabye Ishami rya ONU ryita ku mpunzi(UNHCR) ko basubizwa iwabo muri Somalia.

Nubwo Norvege iheruka kwemera kwakira impunzi 600 mu zaheze muri Libya harimo na bamwe mu bari muri iyi nkambi ya Gashora, Joran Kallmyr avuga ko bazabanza kureba neza niba abagomba kuza ari impunzi koko atari abimukira b’impamvu z’ubukungu, ngo kuko n’ubundi abo batabona uburenganzira bwo kuguma i Burayi.

                                                                         Joran Kallmyr Ushinzwe iby’impunzi mu gihugu cya Norvege

Ati: “Igihugu cyanjye mbere yo kwakira izi mpunzi hari ibyo kizagenzura. Ni ingenzi rero kubabwira ko batagomba kujya muri Libya, niba bashaka ko ubusabe bw’ubuhungiro bwabo bwigwaho ahubwo baza mu Rwanda aho kujya muri Libya kuko batazagera i Burayi muri buriya buryo.”

Uretse Norvege, Canada yemeye kwakira 800 muri izi mpunzi ziri muri Libya, Ubufaransa bwemeye kwakira 200, Sweden yemera kwakira 150 harimo barindwi bamaze kugerayo na 30 bari kwitegura kugenda.

Mu nkambi ya Gashora ubu hamaze kugera impunzi 299 muri 500 u Rwanda rwemeye kwakira mu rwego rw’ubutabazi kubera akaga izi mpunzi ziri guhura nazo mu ntambara iri muri Libya.

Nubwo ababishaka bemerewe gutura mu Rwanda, kugeza ubu ntawe urasaba uburenganzira bwo kuhatura.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 − 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top