Gen. Kabarebe yasobanuye uko Inkotanyi zavuye Uganda kugera zibohoye u Rwanda

Umujyanama wihariye mu by’Umutekano wa Perezida wa Repubulika, Gen. James Kabarebe, yamaze amatsiko urubyiruko ku bibazo yabajijwe byerekeranye n’inzira itoroshye Inkotanyi zanyuzemo kuva Uganda kugera ziboheye u Rwanda, aho zakuye ubushobozi bwo kubohora u Rwanda.

Gen. Kabarebe yabigarutseho mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara, mu butumwa yahaye urubyiruko 390 ruhagarariye urundi mu Ntara y’i Burasirazuba n’Umujyi wa Kigali. Byari mu kiganiro cyagarutse ku kumenya amateka y’Igihugu no kuyubakiraho ahazaza hacyo muri gahunda ya “Rubyiruko Menya Amateka Yawe”.

Ibiganiro byiswe “Rubyiruko Menya Amateka Yawe”, biri gutangwa mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rubyiruko nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, n’Ingoro ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bahawe ikiganiro na Gen. James Kabarebe.

Uwitwa Munezero Jean Claude, yabajije Gen. Kabarebe uburyo abasirikare bahoze ari aba FPR-Inkotanyi babonye amapeti ya gisirikare mu gihe bari impunzi mu mahanga, n’uko bafashe umugambi wo guharanira kugaruka mu gihugu.

Gen. Kabarebe yavuze ko guhera mu 1959 Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bahunze u Rwanda babitewe na Jenoside bari barimo gukorerwa n’ubutegetsi bwariho. Yavuze ko icyo gihe Abanyarwanda bamwe bahungiye mu Burundi, muri Congo, muri Uganda na Tanzaniya.

Yagaragaje ko uko imyaka yagiye ishira Abanyarwanda bagiye bishakamo ibisubizo aho babaga barahungiye, bamwe bajya mu mashuri bariga. Gusa ngo ikibazo bakomeje guhura nacyo kikaba ari uko hari Leta zo muri ibyo bihugu zakomeje kujya zibibasira bazira kuba ari Abanyarwanda bamwe bakanicwa.

Yagize ati “Nko muri Uganda guhera mu 1959 kugeza mu 1972, umuyobozi witwaga Milton Obote yangaga Abanyarwanda akabahoza ku nkeke, uwo muyobozi yaje gukurwaho n’undi musirikare witwaga Idi Amin wayoboye Uganda kuva mu 1972-1979, icyo gihe Abanyarwanda ni bwo bagize agahenge kubera ko Idi Amin ntiyakomeje kubatoteza, ni nabwo bamwe bagize amahirwe yo kujya mu gisirikare k’icyo gihugu.”

Gen. Kabarebe avuga ko bigeze mu 1979, Obote wari warahungiye muri Tanzaniya yongeye gusubira ku butegetsi, Abanyarwanda bongera kwibasirwa bamwe abirukana mu gihugu bahungira mu Rwanda, ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvenal wari uyoboye Igihugu buboneraho uko bubicira mu nkambi nk’impunzi.

Agaragaza ko nyuma yo gukomeza gutotezwa, Yoweri Museveni ari bwo yagiye mu ishyamba agiye kurwanya Obote. Gen. Kabarebe avuga ko iryo shyamba yatangiriyemo iyo mirwano hari hatuyemo Abanyarwanda benshi bituma bamuyoboka.

Ati: “Urumva Abanyarwanda bari baratotejwe nta kindi bari bafite uretse kumuyoboka. Kuva mu 1981 barwanye imyaka itanu yose mu ishyamba baza gufata ubutegetsi mu 1986 bakuraho Obote, abenshi bari barapfuye ariko abandi bakiriho.

“Ubwo bari bakiri mu ishyamba barwana, ikibazo k’impunzi cyangwa kuba harimo abanyarwanda ntibyavugwaga, kubera ko burya mu ishyamba usanga abantu basangiye urupfu kandi bakundanye. Byaje kuba bibi ubwo abasirikare bari bageze muri Leta, ibibazo by’Umunyarwanda bitangira kuvuka, ya Leta bafashije kujyaho itangira kubatoteza, kubacunaguza no kubabwira icyo bakora muri Uganda, bakababwira ko baje kurya imishahara yabo, ko bafite amapeti n’ibindi.”

Gen. Kabarebe avuga ko ibi byakomeje kubagiraho ingaruka batangira kwibaza kuri bwa burenganzira bibazaga ko barwaniye, basanga ntaho babubona uretse gutekereza kurwanira igihugu cyabo.

Yavuze ko kuba Abanyarwanda bari bari mu gisirikare cya Yoweri Museveni barahisemo gutanga ubuzima bagaharanira kubona igihugu cyabo, byaterwaga n’uburyo bakomezaga gucunaguzwa.

Yavuze ko mu 1987 ari bwo Umuryango FPR-Inkotanyi washinzwe n’abarimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, Perezida Paul Kagame, Tito Rutaremara n’abandi, intego ari uko bava mu bucakara bari barimo, ariko bakabikora mu bwihisho kuko bari mu gihugu cy’abandi.

Gen. Kabarebe yavuze ko mu 1990 ari bwo aba basirikare bafashe umugambi wo gushaka Igihugu cyabo, bose uko bari mu bihugu barisuganya, bituma tariki 1 Ukwakira 1990 bagaba igitero ku Rwanda.

Ati: “Ibikoresho bakoresheje n’ibyo twari dufite muri icyo gisirikare, imbunda umusirikare yabaga afite yarayicikanye, ni uko twabonye ibyo bikoresho. Tugeze no mu Rwanda kubera ko abo twarwanaga bari bafite n’ibindi bikoresho byinshi, twarabibamburaga ku rugamba bikaba ari byo dukoresha.”

Gen. Kabarebe yanavuze uburyo abasirikare bamwe bo muri FPR-Inkotanyi bari bafite amapeti, asobanurira urubyiruko ko bayabonye bayakoreye kuko bari abasirikare mu ngabo za Uganda.

Urubyiruko muri rusange rukaba rwarashimye bikomeye ayo mateka yaranze bakuru babo n’ababyeyi babo ndetse biyemeza gukomeza kuyasigasira barwanya uwo ari we wese washaka gusubiza Igihugu mu macakubiri agamije gutandukanya Abanyarwanda.

Iki kiganiro kandi kitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascène, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
38 ⁄ 19 =


IZASOMWE CYANE

To Top