Mu Burundi Ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, ku Cyumweru ryatoye Évariste Ndayishimiye kuzarihagararira mu matora ya Perezida ateganyijwe ku wa 20 Gicurasi 2020.
]Uyu mukandida Perezida ni we uzasimbura Pierre Nkurunziza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu naramuka atsinze amatora.
Évariste Ndayishimiye watowe n’Inteko Rusange idasanzwe y’ishyaka Cndd-Fdd yabereye mu Gitega, asanzwe ari umwe mu basirikare bakuru b’inkoramutima za Perezida Pierre Nkurunziza. Afite ipeti rya Jenerali-majoro (Maj. Gen.), akaba ngo yari n’umwe mu basirikare bakuru basinye amasezerano yo guhagarika intambara yo mu 1996-2003 hamwe n’uwo asimbuye.
AFP iti «Izina rya Evariste Ndayishimiye ryavugwaga cyane mu mazina y’abashobora gusimbura Pierre Nkurunziza ku butegetsi bw’u Burundi, kimwe n’irya Pascal Nyabyenda usanzwe ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko. Uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko watowe n’Abarwanashyaka ba Cndd-Fdd, nta bwo ari umushyitsi muri iryo shyaka. Yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano. Yayoboye kandi Ibiro bya gisirikare n’ibya Perezida».
Ikinyamakuru Jeune Afrique (J.A) na cyo cyashimangiye ko iyo Nteko idasanzwe y’iri shyaka riri ku butegetsi bw’u Burundi, yabanjirijwe n’amasengesho y’iminsi 3 yari yatumiwemo abayobozi b’amadini atandukanye.
J.A yemeza ko mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye isozwa ry’uwo muhango wo gusenga ku wa Gatandatu, Pierre Nkurunziza ngo yagize ati «Ibizakorwa byose ku Cyumweru, ni gahunda yagenwe n’Imana. Uwiteka yamaze guhitamo». Igitangazamakuru Iwacu cyo mu Burundi, kimenyesha ko mu ijambo Evariste Ndayishimiye yavuze nyuma yo kugirirwa ikizere n’Abarwanashyaka ba Cndd-Fdd, yavuze ko ngo azakurikiza inzira ya «Musa». Ubwo ngo yavugaga Perezida Nkurunziza, uwo abayoboke b’ishyaka bafata nka Musa uvugwa muri Bibiliya, wavanye Abisiraheli mu buretwa bwo mu Misiri akabagarura mu gihugu k’isezerano cya Kanani.
Nubwo Pierre Nkurunziza agiye gusoza manda ye ya kabiri ari Perezida, Ubukungu bw’Igihugu bwaraguye cyane, ngo hari amateka asize azibukirwaho «Kuba yarakunze kugenda hirya no mu gihugu ari hamwe n’ikipe ye bakinanaga umupira w’amaguru, n’itsinda ry’abaririmbyi babana muri korari».
Uko biri kose nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byabigarutseho, nyuma ya manda ye Perezida Nkurunziza ngo ateganyirijwe kuzaba mu buzima bwiza bukubiye mu mushinga w’Itegeko watowe n’Abadepite ko azubakirwa inzu yo ku rwego ruhanitse yo guturamo izubakwa ahantu azihitiramo wenyine.
Ngo azahabwa ibihumbi 500 by’Amayero afatwa nk’imperekeza, ariko akazajya ahabwa n’umushahara wa buri kwezi kugira ngo azakomeze kubaho neza kuko yemeye guhinduranya ubutegetsi ku neza.
