Kuri uyu wa Gatatu, mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare kiri i Gabiro mu Karere ka Gatsibo hatangiye imyitozo yiswe “Exercise shared Accord” ihurije hamwe abasirikare 1200 bo mu bihugu 26 byo muri Afurika, u Burayi na Amerika.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba watangije iyo myitozo ku mugaragaro, yagaragaje ko u Rwanda rutazahwema gutanga umusanzu warwo mu bikorwa byo kurinda abasivile bari mu kaga .
Ni imyitozo yateguwe n’Ingabo z’u Rwanda, zifatanyije n’igisirikare cya Leta zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’indi miryango mpuzamahanga.
Iyi myitozo itangwa hagendewe ku nteganyangigisho y’Umuryango w’Abibumbye, igamije kongerera ubushobozi mu mikorere n’imikoranire hagati y’ingabo, abapolisi n’abasivili mu butumwa bw’amahoro.
Ibereye mu Rwanda ku nshuro ya 2, nyuma y’iyabereye mu ishuri rya gisirikare i Gako mu Karere ka Bugesera mu kwezi kwa 8 umwaka ushize wa 2018.
Brig. Gen. JB Ngiruwonsanga wo mu Ngabo z’u Rwanda uyoboye iyi myitozo, agaragaza ko izafasha abayitabiriye kubaka ubushobozi bwabo mu guhangana n’imbogamizi nshya zivuka muri ubwo butumwa.
Muri iyi myitozo hazibandwa ku rugero rw’ubutumwa bw’amahoro bwa MINUSCA, bugamije kugarura amahoro mu gihugu cya Central Africa.
Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za USA ku mugabane wa Afurika, Brig. Gen. Lapthe Flora, avuga ko ubufatanye hagati y’ingabo ari ingenzi mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba yasabye ko umubare w’abagore bajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro wakwiyongera mu rwego rwo kugabanya ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore bajya muri ibyo bikorwa.
Gen. NYAMVUMBA yagaragaje kandi ko kugeza ubu u Rwanda rufite ingabo zisaga ibihumbi 5 n’abapolisi basaga igihumbi mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, yizeza ko rutazahwema gutanga umusanzu warwo mu bikorwa byo kurengera abasivili aho bizaba ngombwa hose.
Imyitozo yiswe Exercise shared Accord, ihurije hamwe abakozi bo mu nzego z’umutekano n’iza gisivili bo mu bihugu 26 byo muri Afurika, u Burayi na Amerika, ikaba izamara ibyumweru 2.
