Gerayo Amahoro itangiye utanga umusaruro

Abakoresha ibinyabiziga baravuga ko kuba ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwaratangiye kumvikana neza mu bagenzi no mu bashoferi, hari icyizere ko buzagira uruhare mu kugabanya impanuka zahoraga zitwara ubuzima bw’abantu.

Tariki 13 Gicurasi uyu mwaka ni bwo Polisi y’u Rwanda  n’inzego bifatanyije batangije gahunda yiswe Gerayo Amahoro, ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka mu muhanda nyuma yo kubona ko inyinshi muri zifitanye isano n’imyitwarire y’abayobozi b’ibinyabiziga ndetse n’abagenzi.

Icyo gihe Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi, Uwihanganye Jean de Dieu yabwiye abashoferi n’abagenzi ko ari bo bakwiriye kuza ku isonga mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Abifashisha ibinyabiziga mu ngendo baravuga ko hari imyitwarire y’abakoresha umuhanda yagiye ihinduka, ariko bagasanga hari n’ibindi byateza impanuka bikwiye guhinduka.

Habiyambere Jean Claude ni umwe muri bo, yagize ati ”Ku bijyanye no kuvugira kuri telefoni, ni byo koko hari abashoferi babikoraga ariko kubera ubukangurambaga abapolisi bakora, tubona byaragabanutse kandi byari muri bimwe mu biteza impanuka.”

Uwase Carine  we asanga ko hakiri ibibangambye bishobora gutera impanuka.

Ati ”Nabonye ikamyo igenda inyuma hari umunyegare ufasheho, ibyo mbona byateza impanuka atari byiza. Ikindi na none mbona ni imitwaro iba yabyize mu modoka cyangwa kuri moto  ikabyiga umumotari ikabunuza gutwara moto na byo mbona byahinduka.”

Abashoferi batwara abagenzi bavuga ko kuva aho ubu bukangurambaga butangiriye bwatumye imwe mu mikorere n’imyitwarire y’abashoferi ihinduka bizana umutekano n’ituze mu muhanda.

Hategekimana Etienne ukorera muri RFTC ati ”Byatumye twibahiriza serivisi nziza duha abagenzi, kubatwara nta muvundo kandi tukirinda umuvuduko, kuvugira kuri za telefoni ndetse no kugendera nabi ibindi binyabiziga mu muhanda. Ibi tubona byaragabanyije impanuka kuko iyo wiruka cyangwa uri kuri telefoni ntabwo uba ugenzura neza ibyo uba ukora.”

Ibi kandi bishimangirwa na bamwe mu bakuriye ibigo bitwara abantu, aho bemeza ko hasigaye habaho kuganira hagati y’abashoferi n’abagenzi babereka ibyo batemerewe gukora mu gihe babatwaye.

Katabarwa Aaron ati ”Bibwira abagenzi, bakagirana amasezerano, iyo bamaze kubabwira bimwe yabujijwe, harimo kutitaba telefoni atwaye, kubahiriza ibyapa byo mu muhanda, kutambara umukandara atwaye, ibyo byose iyo yabirenzeho bakagera ku mupolisi wo mu muhanda, n’umugenzi ni we umwiregera.”

Nta mibare irashyirwa ahagaragara n’inzego zibishinzwe ngo hamenyekane umusaruro nyawo gahunda ya Gerayo amahoro yaba imaze gutanga cyane ko ubu bukangurambaga bumaze ibyumweru 9 gusa butangijwe mu byumweru 52 buteganyijwe kumara.

Gusa, icyo Ministeri y’Ibikorwa Remezo yakoreyeho ubushakashatsi ni uko imyitwarire y’abakoresha umuhanda ifite uruhare rwa 80% mu mpanuka ziwuberamo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 + 9 =


IZASOMWE CYANE

To Top