Gereza ya Mageragere yahaye ikaze abafite ababo bahafungiye

Abafite ababo bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere bishimiye kuba gereza ifungiwemo ababo yarakuriweho akato, bakaba baratangiye gusura nk’uko bisanzwe.

Iyi gereza yakuriweho akato kuwa 07 Gashyantare 2019, ifungurira imiryango abashaka gusura ababo bayirimo, kuko uburwayi bw’iseru bwari baratumye ishyirwa mu kato bwakize.

Umulisa Dativa avuga ko yishimiye iki kemezo ndetse akaba yaratangiye gusura umugabo we uhafungiye kuva ku munsi wa Gatanu w’icyumweru gishize, akaba yaramubonye bakaganira.

Ati “Rwose nishimiye ikurwaho ry’akato kari karashyiriweho Gereza ya Nyarugenge, byari byaratumye ntabasha gusura umutware wange ngo dusuhuzanye kandi tuganire, ariko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo twatangiraga gusura naramubonye turaramukanya ndetse turanaganira.”

Kayijamahe Pierre nawe ni undi muturage wishimiye ko gereza ya Nyarugenge yakuwe mu kato yari yarashyizwemo nyuma y’uko muri iyi gereza hadutse indwara y’iseru yibasiye abagororwa bayirimo n’ubwo nta wahitanwe na yo.

Ati “Rwose turashimira RCS (Urwego rw’Amagereza) yakuriyeho akato gereza ya Nyarugenge tukaba tubasha gusura abacu bayijyanywemo gukorerayo ibihano byabo. Ge mfiteyo murumuna wange ariko sinaherukaga kubonana na we kuko bitari byemewe ko abarimo basuhuzanya cyangwa bagahura n’abo hanze yayo.”

Gusa ngo hari ubwo yanyuzamo akabona amuhamagaye kuri terefoni ngendanwa bakavugana, ariko ngo ntiyari kimwe no kubonana yamusuye, ariko ibyo na byo arabishimira ubuyobozi bwa RCS.

Nk’uko bisobanurwa n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SP Sengabo Hillary, ngo gereza ya Nyarugenge yakuriweho akato kuva tariki ya 07 Gashyantare 2019, aho iminsi isanzwe yo gusura izakomeza uko bisanzwe kuba ku wa Gatanu wa buri Cyumweru.

Ati “Guhera tariki ya 07 Gashyantare 2019, Gereza ya Nyarugenge yakuriweho akato kuko uburwayi bwakize, abantu bashobora gusura ababo, bakaganira bakaramukanya.”

Avuga ko mu gusura bwa mbere akato kavanyweho, abagororwa n’imfungwa bishimanye n’imiryango yabo ku bwo kongera kubonana kuko kuva mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza ari bwo batongeye kubonana bitewe n’akato.

Ati “Ariko n’ubwo akato kashyizweho abagororwa n’imfungwa ntibabashe gusurwa n’imiryango yabo, ntibyabujije ko bakomeza kumenya amakuru yo mu miryango yabo kuko gereza yabafashije kubona terefoni ibafasha kuganira n’imiryango yabo bituma umutuzo ukomeza kuba wose.”

Umuvugizi wa RCS ariko yemeza ko izindi gereza zari zarashyizwe mu kato zikikarimo, harimo Gereza ya Muhanga, Ngoma, Rwamagana na Huye.

Avuga ko kuri izi gereza zizakurwaho akato mu gihe raporo y’abaganga igaragaza ko indwara y’iseru itakirangwa muri izo gereza, kugeza ubu rero iyo raporo ikaba itarakorwa ngo ibigaragaze, ari nayo mpamvu aka kato kakiriho kuri izo gereza.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 − 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top