Ghana yemeje ko izaza gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu y’Amavubi

Nyuma yaho igihugu cya Mauritania gitangaje ko bitagishobotse gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Ghana, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryahise ritangaza indi kipe bazahura nayo kugirango babashe kwitegura no kureba abakinnyi b’ikipe y’igihugu urwego bagezeho.

Iyi kipe y’igihugu ya Ghana izwi ku izina rya Black Stars yatangaje ko izacakirana n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi taliki ya 26 Werurwe 2019.

Mu cyumweru gishize, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Mauritania nibwo ryari ryemereye ikipe y’igihugu ya Ghana ko biteguye kuzakina nabo umukino wa gicuti nkuko byari byapanzwe, ariko kugez’ubu Mauritania ikaba yamaze kwisubiraho bitewe n’imikino bari kwitegura.

Ikipe y’igihugu ya Ghana, Black Stars yahise ishyira ku rubuga rwayo ko uyu mukino bari kuzahuramo n’ikipe ya Mauritania wasimbujwe ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Ghana ikazaza mu Rwanda aho izacakirana n’ikipe y’igihugu, Amavubi kuwa Kabiri taliki ya 26 Werurwe 2019 mu kwitegura imikino ya Afcon iteganyijwe kuzaba mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga muruyu mwaka wa 2019.

TUMUKUNDE Dodos
MENYANIBI.RW

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 24 =


Most Popular

To Top