Ku nshuro ya 69, inteko ya Fifa yateraniye mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa yongera gutora umuyobozi ugomba gukomeza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA.
Iyi nteko rusanjye ikaba yatoye bidasubirwaho uwari usanzwe kuruyu mwanya ariwe Gianni Infantino aho yongeye kugirirwa ikizere cyo kuyobora kugeza mu mwaka wa 2023.
Gianni Infantino ni umuyobozi wa 9 uyoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi kuva iri shyirahamwe ryashingwa mu mwaka wa 21 Gicurasi 1904, rishingiwe mu gihugu cy’Ubufaransa mu gace gaherereye mu mujyiwa Paris kitwa Saint-Honoré,
Gianni akaba yarabaye umuyobozi wa FIFA bwa mbere muri Gashyantare 2016 aho kugeza na n’ubu agifitiwe ikizere.
Nyuma yaya matora, inteko yemeje ko izongera guterana muri Gicurasi 2020 aho izahurira Addis Ababa muri Ethiopia.
Giovanni Vincenzo wamamaye ku mazina ya Gianni Infantino ni umugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubusuwisi [Switzerland] aho afite n’inkomoko mu gihugu cy’Ubutaliyani.
Gianni yavukiye mu gace ka Bring, ho mugihugu cya Switzerland taliki ya 23 Werurwe 1970 akaba yarashakanye na Leena Al Ashqar.
Ku myaka 49, uyu mugabo afite abana 4 harimo uwitwa Shania Serena Infantino, Sabrina Infantino, Dhalia Nora Infantino, Alessia Infantino.
ABBAS Moise
MENYANIBI.RW
