Gicumbi: Babiiri bapfuye, harakekwa ubushera banyoye

Mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga, hari abantu babiri bapfuye icyarimwe bikekwa ko bahitanywe n’ubushera bivugwa ko bwahumanye banyoye kuwa Gatandatu, aho bari bagiye mu rugo rw’uwitwa Byiringiro Alain wari waje guhembwa na sebukwe.

Abagera kuri 63 ni bo bagaragaje ibimenyetso byo kuribwa mu nda ndetse bakaruka bajyanywa ku Kigo Nderabuzima cya Mulindi.

Muri bo batanu byagaragaye ku barembye bari kuvurirwa mu Bitaro bikuru bya Gicumbi, 25 bo bari bakomeje gukurikiranwa aho ku kigo nderabuzima, abagera kuri 30 bo baravuwe barataha kandi bameze neza.

Nyiri ugutanga ubwo bushera ari mu maboko y’ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ku cyateye ihumana ry’ubwo bushera.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 + 5 =


IZASOMWE CYANE

To Top