Girmay yegukanye intera ya 5

Girmay Hailu Biniam ukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea yegukanye intera ya 5 yavaga Karongi igasorezwa Musanze atsindiye ku murongo Areruya Joseph, umunyarwanda ukinira Delko Marseille yo mu Bufaransa.

Uyu mukinnyi yagereye ku murongo rimwe n’abandi bakinnyi 7 ariko abatanga imbere aho mu ntera ya kilometero 138,7 bose bakoresheje amasaha 3, iminota 42 n’isogonda rimwe.

Merhawi Kudus wayoboye urutonde rusange kuva ku ntera ya kabiri nta bwo mu ntera ya Karongi-Musanze yitwaye neza kuko yaje mu gikundi cya gatatu ku mwanya wa 30 akaba yarahageze nyuma y’iminota 3 n’amasegonda 17 mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe ahageze.

Uyu mukinnyi ukinira Astana akaba ari we ukomeje kuyobora urutomde rusange aho mu bilometero 686,7 amaze gukoresha amasaha 17, iminota 33 n’amasegonda 37. Umukurikiye akaba ari Taaramae Rein ukinira ikipe ya Direct Energie yo mu Bufaransa aho amurusha amasegonda 17.

Karongi-Musanze (138,7km)
1. Girmay Hailu Biniam 03h42’01”
2. Areruya Joseph 03h42’01”
3. Turek Daniel 03h42’01”
4. Munyaneza Didier 03h42’01”
5. Bellicaud Jeremy 03h42’01”
Urutonde rusange (686,7 km)
1. Kudus Merhawi 17h33’37”
2. Taaramae Rein 17h33’54”
3. Badilatti Matteo 17h34’22”
4. Aguirre Ricardo 17h34’37”
5. Tesfom Sirak 17h37’51”

Imyanya Abanyarwanda bariho
08. Munyaneza Didier
10. Areruya Joseph
11. Ndayisenga Valens
12. Manizabayo Eric
25. Mugisha Samuel
31. Nsengimana Jean Bosco
34. Byukusenge Patrick
42. Ruberwa Jean
49. Mugisha Moise
52. Uwizeyimana Bonaventure

Tariki 01-03-2019
Musanze-Nyamata (121,1 km)

Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction Excel Energy ni we munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange kuko ari ku mwanya 8 akaba yakuyemo hafi iminota 3 ku mukinnyi uyuboye urutonde mu gihe nyuma y’intera ya 4 ya Rubavu-Karongi harimo iminota 8 ubu hakaba harimo iminota 5.

Munyaneza na Mugisha bihariye ibihembo

Aba bakinnyi nyuma y’intera ya 5 babonye ibihembo bitandukanye aho Mugisha Moise ubu ari we uri imbere mu barusha abandi ahazamuka naho Munyaneza akaba ari we mukinnyi ukiri muto witwaye neza ndetse n’umukinnyi w’Umunyarwanda witwaye neza.

Abandi bahembwe ni Girmay Hailu Biniam wegukanye intera, Du Plooy Rohan watanze abandi ahari igihembo cya SP, Merhawi Kudus wahembwe nk’umunyafurika witwaye neza naho Guillonnet Adrien akaba yarahembwe nk’uwahatanye cyane, igihembo gitangwa na Rwanda Tea. Muri rusange ikipe ya Astana akaba ari yo ikomeye kuza ku mwanya wa mbere.

Uwizeye na Hakiruwizeye bavuye mu irushanwa

Nyuma y’abakinnyi 6 bari bamaze kuvamo nyuma y’intera ya 4, mu ntera ya 5 abakinnyi 5 na bo bahise bavamo aba bakaba barimo Uwizeye Jean Claude na Hakiruwizeye Samuel bakiniraga ikipe y’u Rwanda. Abandi ni Mansouri Abderrahmane (Algeria), Tientcheu Michel (Cameroun) na Almeida Guillaume ukinira Bai Sicasal Petro De Luanda yo muri Angola.

Intera ya 6 ni Musanze-Nyamata

Uyu munsi tariki 01 Werurwe 2019 harakinwa intera ya 6 aho abasiganwa bagomba guhagurukira i Musanze bagasoreza i Nyamata mu Karere ka Bugesera bakoze intera y’ibilometero 121,1.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 × 15 =


IZASOMWE CYANE

To Top