
Abagize imiryanyo 900 yo mu mirenge ya Mugombwa na Gishubi yo mu karere ka Gisagara, nyuma yo gufashwa na leta binyuze mu byiciro bya VUP bitandukanye, ubu bahinduriwe ibyiciro kubera iterambere bamaze kugeraho mu ngo zabo.
Aba baturage bavuga ko bari batewe ipfunwe no kuba mu cyiciro cya mbere.
RBA yageze mu rugo rwa Kangondo Pelagiya utuye mu Kagali ka Mugombwa mu Murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara, kuri ubu atunze inka yahawe muri gahunda ya Girinka.
Uyu mubyeyi kandi amaze igihe akora muri VUP nyuma y’uko byemejwe n’inteko z’abaturage agashyirwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe.
Iyi nka kimwe n’amafaranga akorera muri VUP, ngo byamugejeje ku iterambere ku buryo atakibarizwa mu cyiciro cya mbere.
Aba baturage baravuga ko bari batewe ipfunwe no kuba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ku buryo biyemeje ko nta gusubira inyuma mu iterambere bamaze kugeraho.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome asobanura ko kuva mu cyiciro ujya mu kindi ku baturage bishingiye ku nkunga za leta, bigaragaza ko izi gahunda zaje zikenewe mu guhindura ubuzima bw’abaturage.
Iyi miryango 900 yahinduriwe ibyiciro, igera kuri 450 ni iyo mu Murenge wa Mugombwa, indi 450 ikaba iyo mu Murenge wa Gishubi.
