Gishigisha mu mubano w’u Rwanda, Uganda n’u Burundi

Mu mibereho n’imibanire ya muntu, umuturanyi wawe mwiza ni zahabu y’igiciro kuko muba musangiye byose. Usanga abenshi batanazuyaza kwemeza ko biba bigayitse kubona umwe yirengagije ikibazo cy’undi akigira ntibindeba cyangwa akagira uruhare mu gukongeza umuriro uzatwikira mugenzi we.

U Rwanda, Uganda n’u Burundi ni abaturanyi ariko muri iyi minsi ntabwo babanye neza na busa nyamara bakabaye intangarugero mu mibanire kuko uretse guturana, banahurira mu miryango itandukanye nk’uw’Afurika y’Iburasirazuba n’iyindi.

Muri rusange u Rwanda rubanye neza n’ibihugu bya Afurika, icyakora iyo bigeze kuri Uganda n’u Burundi, bihinduka ibindi bitewe n’umurongo ibi bihugu byiyemeje wo gushaka kuruhungabanyiriza umutekano, bifasha imitwe nka FDLR, RNC n’iyindi idahwema kwigamba ko icyo ishyize imbere ari ukubona abanyarwanda barira.

Mu ijambo ryinjiza abanyarwanda mu 2019, Perezida Kagame yasobanuye iby’uyu mubano avuga ko “Bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Nka FDLR, RNC n’abandi. Ibi bibangamira ibikorwa byiza ubundi bisanzwe biranga umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’umutekano w’aka karere muri rusange.”

“Imyifatire ya kimwe muri ibyo bihugu ntidutangaza ahubwo dutangazwa n’icyo gihugu kindi aho ibimenyetso dufite nabo bagomba kuba bafite byerekana ko bafatanya ku mugaragaro nubwo babihakana mu ruhame. Iki kibazo turakomeza kukiganira n’abaturanyi bacu mu rwego rw’imikoranire n’imibanire myiza y’ibihugu bya Afurika.”

Mbere yaho gato mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi, Umukuru w’Igihugu yari yavuze ko ‘kubana n’umuturanyi uhora ashaka kugutwikira’ atari byiza.

Igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi

U Rwanda rufite icyerekezo cy’iterambere kuko ruzi neza ko utazamuka wenyine uturanye n’abantu batazamuka ndetse ko n’iyo wazamuka byaba akarusho ubashije kujyana n’abandi. Urugero ni aho u Rwanda rwafashije u Burundi kwinjira muri EAC rubutangira n’umusanzu w’ibanze wasabwaga.

Kuva mu 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya Gatatu, mu Burundi hadutse imvururu za politiki zahitanye abarenga 1000, abandi bagera ku bihumbi 400 barahunga.

Abayobozi b’u Burundi bijunditse u Rwanda barushinja gushyigikira abagamije guhirika ubutegetsi bwabwo banemeza ko hari urubyiruko rw’Abarundi ruri kwitoreza mu Rwanda ngo ruzahirike ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Ibi byiyongeraho guta muri yombi Abanyarwanda bari ku butaka bw’u Burundi, bashinjwa kuba nta byangombwa bari bafite no kwica umuco w’Abarundi, byateje umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi kugera n’aho bihagaritse ubuhahirane yaba mu bucuruzi n’imigenderanire.

Abakurikiranira hafi iby’u Burundi, bavuga ko ishyaka CNDD FDD rimaze gufata ubutegetsi ryashyize ingufu mu kurwanya andi mashyaka mu Burundi nka FNL, FRODEBU n’abandi batavuga rumwe no kwimika uburozi bw’ingengabitekerezo y’amoko ari na yo bifuza ko n’ibindi bihugu bigotomera.

Mu kiganiro cyihariye ikinyamakuru cya IGIHE ari nacyo dukesha iyi nkuru cyagiranye na Albert Rudatsimburwa, Umunyamakuru akaba n’umwe mu bakurikiranira hafi Politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko iyi politiki yatumye badakundwa n’abaturage biteza ibibazo mu gihugu.

Akomeza avuga ko bitewe nuko CNDD FDD, ishaka ubutegetsi, ngo ishakisha uwo yitirira ibibazo biri mu gihugu kugira ngo Abarundi bumve ko bugarijwe n’umwanzi wo hanze yacyo maze bizere ubuyobozi buriho.

Ati “U Burundi buri mu bibazo kandi bukitwaza icyo ari cyo cyose gishobora gusobanura impamvu bari mu bibazo. Bashaka no kwerekana ko ikibazo atari bo, atari ubuyobozi bubi ahubwo ikibazo ari igitutu kivuye hanze. Uwa mbere bashinja ni u Rwanda”.

Asobanura ko igituma ari u Rwanda bashyira mu majwi ari uko ‘Perezida Kagame ari we weruye akagaragaza uko abibona akavuga ko aho ikibazo kiri ko ari ubuyobozi’. Abayobozi b’u Burundi babyuririyeho bavuga ngo uriya muntu aratwanga, bitewe nuko ntawundi muyobozi mu karere urababwira ko ibyo barimo atari byo.

U Burundi bufasha imitwe irwanya u Rwanda

Muri Gicurasi 2015, byagiye bivugwa ko hari abarwanyi b’umutwe wa FDLR babarizwa mu Burundi, ndetse u Rwanda rutangaza ko rudashobora kwirengagiza ayo makuru n’ubwo u Burundi bwabihakanye.

U Burundi kandi byagaragaye ko bukorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, nk’aho itsinda ry’impunzi 40 z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’uyu mutwe zagombaga kunyura i Bujumbura zivuye muri Uganda.

Raporo ya Loni kandi ishimangira ko intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa ukoresha bituruka i Burundi, ndetse igenda igaragaza n’ingero z’intwaro zinjijwe mu nyeshyamba ziturutse i Bujumbura.

Nyuma y’iyi myitwarire y’u Burundi abayobozi babwo bayirengaho bakavuga ko ibibazo bafite babiterwa n’u Rwanda ndetse rukwiye kubusaba imbabazi.

Ishyari rya Museveni

Muri iyi minsi umubano w’u Rwanda na Uganda urimo igitotsi. Abazi neza iby’ibihugu byombi bemeza ko atari ibya none.

Amateka yerekana ko abanyarwanda babaye Uganda bitanze bafasha Museveni kujya ku butegetsi. Nyuma yo gushyiraho leta bari bazi ko izazana amahoro n’iterambere muri Uganda, na bo batangiye urugamba rwo kubohora urwababyaye.

Rudatsimburwa avuga ko abanyarwanda n’ishyaka rya Museveni, bari bakwiye kugirana umubano ukomeye ariko icyaje kugaragara ni uko Museveni ku giti cye nk’umuntu yumvaga ko abo muri FPR n’abanyarwanda muri rusange bagombaga kuguma ari ba ‘kadogo’ ba Uganda.

Ati “Aho byatangiriye ni igihe Interahamwe na Ex-FAR bacengeraga bagateza umutekano muke mu Rwanda mu 1994-1996, kandi uwakoreshwaga ari Mobutu. U Rwanda rwasabye Umuryango Mpuzamahanga kubikoraho, ntiwagira icyo ukora Perezida Kagame ahitamo kwambuka”.

“Ubushobozi bwa FPR n’ingabo z’abanyarwanda na dipolomasi ikurikiraho, niho mbona ko Museveni yatangiye kumva ikintu gisa n’ishyari, abonye ko babandi yumva ko ari ba kadogo babaye abagabo”.


Albert Rudatsimburwa, Umunyamakuru akaba n’umwe mu bakurikiranira hafi Politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Rudatsimburwa akomeza agira ati “U Rwanda rwagiye ku murongo wo gutera imbere, kuvugwa no gukomeza umubano hagati y’abanyafurika, uwari uzi ko ari we nyirabyo ntavugwe nk’uko u Rwanda ruvugwa, ntabone amanota nk’ayo u Rwanda rubona, ibi byose bimutera ishyari”.

Iri shyari anarishingira ku kuba ibyo u Rwanda ruzwiho ko rwateye imbere Uganda igerageza kubyigana ndetse igashyiramo amafaranga menshi cyane ariko bikanga.

Rudatsimburwa avuga ko nta mpamvu za politiki wazana mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda ko ahubwo ari ‘umuntu ku giti cye ufitanye ikibazo n’u Rwanda’.

Imikoranire ya Uganda, FDLR na RNC

Ibimenyetso na raporo kandi bikomeje kugaragaza ko Uganda ishyigikiye imitwe y’iterabwoba nka RNC n’indi ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ibi biteye impungenge u Rwanda.

Iki ni ikintu gikomeye cyane gishimangira umugambi mubisha wa Uganda ku Rwanda, wigaragaje igihe itsinda ry’abantu 40 bafatirwaga ku mupaka wa Uganda na Tanzania, bagiye mu myitozo ya gisirikare mu mutwe washinzwe na Kayumba Nyamwasa wahungiye ubutabera muri Afurika y’Epfo.

Uyu Kayumba mu 2011 yakatiwe adahari n’urukiko rukuru rwa Gisirikare, gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, rumaze kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Raporo y’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, iherutse kugaragaza ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hari umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi bishimangira ubufasha Uganda itanga mu kuzanzahura imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Byongeye kwigaragaza ubwo LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe ugizwe ahanini n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Lieutenant-Colonel Abega, batabwaga muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Bazeye na Lieutenant-Colonel Abega bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye i Kampala, kandi ibisobanuro byabo bigaragaza ko urugendo rwabo i Kampala rwari rugamije ibikorwa byinshi bibangamiye ubutegetsi bw’u Rwanda kandi ihuzabikorwa ryabo ryakorerwaga aharimo n’i Kampala.

Nta gihe gishira kandi hatumvikanye inkuru y’Umunyarwanda wafatiwe muri Uganda agakorerwa iyicarubozo ndetse bamwe bagafungwa. Umubare w’abamaze gufungirwa muri iki gihugu no gukorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano zacyo ukomeje kwiyongera. Ibi byose nta kindi kibyihishe inyuma kitari ubushotoranyi no gushaka gutesha u Rwanda umurongo.

Imyitwarire y’u Rwanda mu kibazo

Ubundi bivugwa ko ‘u Rwanda rutera ariko ntiruterwe’, gusa ubu siko bimeze kuko ruteye igihugu kirushotora byaba ari ukugwa mu byifuzo by’umwanzi wifuza ko ruhungabana, rugata umurongo w’iterambere rurimo.

U Rwanda ni igihugu gitekanye aho ruri ku mwanya wa gatanu ku Isi no ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bifite abaturage batekanye. Ni igihugu kibereye ubukerarugendo kandi gitera imbere ubutitsa, rugomba rero kwirinda ko hagira icyanduza iyo sura, nubwo abanzi barwo ari cyo bagamije ngo rusubire mu icuraburindi.

Ruri ku mwanya wa gatatu muri Afurika nka hamwe mu hantu hakunzwe n’abategura inama mpuzamahanga, ku mwanya wa 29 ku Isi n’uwa kabiri muri Afurika mu bihugu byorohereza ishoramari.

U Rwanda ni igihugu cyabaye mu ntambara zo kwibohora, guhashya FDLR n’abacengezi bashakaga kurusubiza muri Jenoside, kuri ubu rugomba kwirinda intambara zidafite igisobanuro, izo twavuga ko ari nko kwiyanduriza ubusa.

Ruramutse rugize igihugu rutera, rwaba rugiye gukina umukino w’umwanzi n’abandi batarwifuriza ibyiza nka Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa Théogène, Ayabatwa Tribert Rujugiro, David Himbara n’abandi bifuza.

Ibi bituma rushyira imbere ukwirinda aho gushotorana, kurinda imipaka no gukaza igisirikare.

Rudatsimburwa avuga ko ‘U Rwanda rwarihanganye kandi rufite ubushobozi bwo kwihangana ariko ntabwo ruzemera ko abanyarwanda bapfa’.

Perezida Kagame ubwo yari mu Karere ka Gisagara mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida-depite ba FPR, yasobanuye neza umurongo u Rwanda rwihaye wo gutunganya ibyarwo no kwitegura kubirinda.

Ati “Twe rero hakurya y’imipaka ntabwo tuhashinzwe, hafite ba nyiraho. Aho dushinzwe ni iwacu, reka dutunganye iby’iwacu, dutere imbere, tureke kwirirwa dutega amatwi abandi ibyo batuvuga, twe turebe ibyacu. Ndetse si ugutegura kubitunganya no kubiteza imbere gusa, twitegure no kubirinda igihe bibaye ngombwa.”

Yahise atanga urugero ku Intare, avuga ko nubwo ari kenshi igaragara nk’isinziriye, ari urugero rwiza rwo kurinda kandi nta we wanduranyijeho.

Ati “Irisinzirira ndetse ubukoko bumwe bukajya buza bukayijomba, bwibwira ngo irasinziriye, ndetse Intare nayo ikabwirengagiza, rimwe na rimwe igakomeza kwirigata iminwa izi ngo aho iri bubishakire irabwiyunyuguza. Ubundi Intare ntabwo ikunda kwanduranya, ntabwo ari ngombwa.”

“Ntabwo rero twanduranya ariko si ngombwa ko abantu batwanduranyaho, twe imbaraga zacu zose tuzishyire mu kwiyubaka no kurinda ibyo twubaka.”

Perezida Kagame yagaragaje ko mu gihe abaturanyi babanye neza, habamo inyungu, agira ati “Uwatubera mwiza twakorana, twahahirana, twe nta kibazo dufite kuri ibyo kuko bigira n’inyungu. Iyi uturanye n’umuntu mukavugana, mugakorana, mugahahirana, ni inyungu.”

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 + 18 =


IZASOMWE CYANE

To Top