GSMA ihuza ibigo by’itumanaho 750 yasinye amasezerano n’u Rwanda

Sosiyete mpuzamahanga ihuza ibigo by’itumanaho 750 byo ku mugabane w’Afurika n’ahandi ku Isi GSMA, yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, hamwe n’ibigo bikoresha itumanaho byo mu Rwanda MTN na Airtel.

Hari mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga y’iminsi ibiri i Kigali, aho basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubumenyi bw’abafatabuguzi bakoresha itumanaho rya terefone binyuze mu kubaha amahugurwa atuma bongererwa ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga mu itumanaho ndetse n’ikoreshwa rya murandasi yihuta kandi ihendutse.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, washyize umukono kuri ayo masezerano mu izina rya Leta y’u Rwanda, asanga ishyirwaho ry’umukono kuri ayo masezerano ari umusanzu ukomeye w’ibyo bigo ku birebana no gufasha kuzamura ubumenyi bw’abakoresha itumanaho mu rwego rw’Afurika, no mu Rwanda by’umwihariko, maze bagerweho n’impinduka mu bukungu bishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.

Minisitiri Ingabire akomeza agira ati “Kuba GSMA ndetse n’ibigo bikoresha itumanaho ryo mu Rwanda byihuje, ni intambwe ikomeye igiye gutuma iterambere rishingiye ku ikoresha rya murandasi yihuta kandi igera ku baturage bose, dore ko ari bwo Abanyarwanda bazagera ku ntego yo kugira ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga, ndeste byongere umubare w’abazi gukoresha serivise z’ikoranabuhanga, interineti yihuta idahenze igere henshi kandi kuri bose ndetse no ku batuye icyaro.”

Umuyobozi wa GSMA by’umwihariko uhagarariye ibihugu byose bikoresha itumanaho rya terefone rigendanwa byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Rasugu Gerald, nyuma yo gusinya amazerano yabwiye abanyamakuru ko kuba ibihugu bifashe ikemezo cyo gusinya no gufatanya , ari kimwe mu bigiye gufasha abatuye icyaro kugerwaho n’itumanaho mu buryo bwihuse kandi kubiciro bito.

Ati “Ni intambwe ikomeye itewe, icyakora za Leta zikwiye gushyiraho uburyo bukwiye kandi bunoze bugamije korohereza abikorera bafite ibigo by’itumanaho kugeza za serivise kure y’imigi ku buryo n’ubuzima bw’abatuye icyaro buhinduka ku buryo itumanaho rigera ku rwego rwo kwifashishwa mu guhindura ubuzima bw’abantu haba mu rwego rw’imibereho myiza, mu buhinzi, ubuzima, no guhabwa serivise zitandukanye.”

Umuyobozi Mukuru wa AIRTEL Amit Chawla, na we avuga ko nk’ikigo k’itumanaho biteguye gufatanya muri urwo rwego maze bakore ibishoboka ngo imbogamizi mu rwego rw’ikoranabuhanga zivanweho ku bufatanye n’abo bafatanyabikorwa mu byitumanaho rya terefone ngendanwa.

Ayo masezerano yasinywe afite insanganyamatsiko yiswe “We Care Initiative” bisobanura ngo ‘tubitayeho’, GSMA isinye hamwe n’u Rwanda, nyuma y’ibindi bihugu byo muri Afurika, Aziya ya Pasifike, Amerika y’Amajyaruguru, u Burayi, u Bushinwa, Amerika y’Amajyepfo n’ahandi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top