Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu, DIGP Marizamunda Juvenal, arahamya ko nta munyarwanda ushobora gufungirwa ahantu hatazwi akanizeza ko bitazigera bibaho.
Avuga ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, bityo ko abavuga ko hari abafungirwa ahatazwi ibyo bitabaho, ko abantu bafungirwa ahantu hemewe mu mategeko.
DIGP Marizamunda yabivugiye i Kigali ku Rukiko rw’Ikirenga kuwa Mbere tariki 11 Gashyantare 2019 mu kiganiro inzego z’ubutabera zahaye itangazamakuru gitangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko mu gihugu cyose.
Muri icyo cyumweru hazakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya ruswa, aho yasobanuye ko hari inzego zirebwa no gukurikirana no gufunga abakekwa, icyo gihe bagafungirwa muri za kasho zizwi ziri hirya no hino mu gihugu.

DIGP Marizamunda Juvenal ufite mikoro mu kiganiro n’itangazamakuru (Foto James R)
Ku kibazo k’ibivugwa ko hari abafungwa iminsi irenze iyateganyijwe n’itegeko bakiri muri kasho, umuyobozi ushinzwe urwego rw’ubugenzuzi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Moris Murigo, avuga ko mu by’ukuri urwego ahagarariye rwuzuzanya n’izindi nzego mu kunoza ibikorwa byo gukurikirana abakekwaho ibyaha, ko bazakomeza guhererekanya amakuru kugira ngo ahashobora kuba harabaye ikibazo cy’abafunze bakarenza iminsi yateganyijwe n’itegeko bikosoke.
Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco avuga ko ubusanzwe ikibazo cy’abafungwaga binyuranyije n’amategeko cyahawe umurongo ku buryo abashinjacyaha n’abagenzacyaha bafite amabwiriza ko gufunga ukurikiranyweho icyaha atari cyo gisubizo gusa, ahubwo ko umuntu ashobora no gukurikiranwa ari hanze.
Mutangana ati «Abashinjacyaha bagaragayeho ikibazo cyo gufunga abaregwa ya minsi igenwa n’itegeko ikarenga, abo bafatiwe ibyemezo, kandi ibindi bibazo byarimo bigenda bikosoka. »
