Amakuru

Guhagarika inyandiko zicicikana mu itangazamakuru ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje Ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abakinnyi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwafashe umwanya wo kuganira n’abakinnyi ndetse n’abatoza ku bibazo bimaze iminsi bivugwa hagati y’impande zombi.

Ibi byabaye kuri uyu wa 23 Mata 2020, nyuma y’umwuka utari mwiza umaze igihe ugaragara hagati y’impande zombi, aho ikipe ya Rayon Sports yagaragaye isubizanya na Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Eric Rutanga wandikaga mu izina ry’abakinnyi ba Rayon Sports.

Nyuma y’ibi byose impande zombi zaje gufata umwanya wo kuganira mu gisa n’inama yabereye ku rubuga rwa whatsapp rusanzwe ruhuza abakinnyi na staff (abatoza, abaganga,…), maze bafata imyanzuro itandatu.

Imyanzuro y’Inama yahuje Komite ya Rayon Sports, abakinnyi na Staff:

1. Abakinnyi na staff bifuje ko amafaranga bahabwa muri iyi minsi atazakurwa ku mishahara yabo kuri iki iyi ngingo, Président yabasezeranyije ko azakiganira na Komite bakagifataho umwanzuro kdi abasezeranya kuzaba mu ruhande rwabo;

2. Abakinnyi n’abandi bakozi bemeye ko kubera ibihe turimo bigomwa umushahara wo kuva mu kwezi kwa kane kugera ibi bihe bya Coronovirus birangiye ariko Equipe igakomeza gutanga amafaranga abafasha mu mibereho ya buri munsi;

3. Twemeranyije ko dukomeza kujya tuganira kdi ibibazo byacu bigakemurwa natwe twese kdi dufatanije;

4. Tugaye abajyana amakuru y’akazi ahantu hatateganyijwe ndetse twibutsa ko binyuranyije n’amategeko na contrat yi mpande zombi;

5. Twemeranyije ko Président azajya aganiriza abakinnyi n’abandi bakozi kuri uru rubuga byibura rimwe mu cyumweru kugira ngo yumve ibibazo byabo;

6. Twameje ko inyandiko zicicikana mu itangaza makuru zihagarara;

Banavuze ko kandi nubwo nta akazi gahari ariko bagomba gukomeza kurangwa n’urukundo nkuko bisanzwe kuva hatangira umwaka wa Championnat.

Inama yatangiye saa moya z’ijoro, irangira saa tatu(21h00).

IZASOMWE CYANE

To Top