Kuri uyu mbere tariki ya 28 Ukwakira 2019, Perezida José Mário Vaz yirukanye abagize Guverinoma bose, anategeka ko icyemezo cye cyubahirizwa ako kanya, kikananyuzwa kuri Radiyo y’Igihugu, ibintu bitashimishije uwahoze ari Minisitiri w’intebe Domingos Simões Pereira.
José Mário avuga ko yafashe iki cyemezo kubera ikibazo gikomeye cya Politiki kiri mu gihugu kikaba cyaratumye inzego zimwe na zimwe zidakora uko bisanzwe.
Aristide Gomes Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, aherutse kwamagana umugambi wo kumuhirika ku butegetsi, ndetse n’uburyo Polisi yaburijemo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta.
Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, umwe mu bigaragambyaga basaba ko amatora ateganyijwe kuwa 24 Ugushyingo asubikwa yarishwe, abandi benshi barakomereka.
Perezida José Mário Vaz ufite imyaka 62 y’amavuko, yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2014 atsinze amatora yarimo guhangana gukomeye.
Abasesengura Politiki bavuga ko gutsinda amatora abaye muri Demokarasi kwa Vaz ari indi ntambwe ku gihugu cyakunze kubamo guhirikana ku butegetsi n’imvururu kuva cyabona ubwigenge kibuhawe na Portugal mu mwaka w’ 1974.
Mu myaka itanu Perezida Vaz amaze ku butegetsi, hakunze kubaho gusimburanya ba Minisitiri b’Intebe umwe avaho undi ajyaho.
Umwuka mubi muri Politiki y’iki Gihugu wahereye ku iyirukanwa rya Minisitiri w’Intebe Domingos Simões Pereira muri 2015.
Perezida Vaz yakabaye yarasoje manda ye tariki 23 Kamena 2019, ariko yagumye ku ntebe y’Icyubahiro by’akanya gato binyuze mu biganiro byahuje abahanganye muri Politiki ya kiriya gihugu kiyobowe n’Umuryango w’Ubukungu muri Africa y’Iburengerazuba (Ecowas).
José Mário Vaz aziyamamaza mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha nk’Umukandida wigenga akazaba ahanganye n’abandi Bakandida 11.
