
Ubuyobozi bwa Sosiyete ishinzwe ibirebana n’ingufu, REG buravuga ko gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu gihugu hose igeze kuri 67,1% ku buryo bitarenze mu ntangiriro z’umwaka utaha ingo zose zo mu mujyi wa Kigali zizaba ziwufite 100%.
Bimwe mu bice binyuranye bigize Umujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu, hagaragara inkingi nshya z’amashanyarazi abaturage bamaze gufatiraho umuriro w’amashanyarazi, ndetse n’ahandi ingo zigitegereje guhabwa uwo muriro.
Abo wagezeho baravuga ko ugiye kubasha kwizeza imbere mu buryo bunyuranye.
Ubuyobozi bwa Sosiyete ya REG buvuga ko ubu mu gihugu hose, ingo 1,810,563 zingana na 67,1% ubu zicana umuriro w’amashanyarazi.
Mu Mujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo gafite 12% by’ingo zitaragezwaho n’ayo mashanyarazi, Akarere ka Nyarugenge gafite 5% by’ingo zitaragezwaho amashanyarazi, naho akarere ka Kicukiro gasigaje 2% by’ingo zitawufite.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu kigo, REG Theoneste Nzayisenga avuga ko akarere ka Nyarugenge na Kicukiro, uyu mwaka uzarangira ingo zose zifite umuriro w’amashanyarazi, naho mu karere ka Gasabo ni muntangiriro z’umwaka utaha
Impuguke mubirebana n’iterambere ry’abaturage n’ubukungu akaba n’Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Tombola Gustave avuga ko kimwe mu bikorwaremezo by’ingenzi mu guhindura ubuzima bw’abaturage ari umuriro.
Nkuko bigaragazwa na raporo ya banki y’isi, u Rwanda ruri mu bihugu 20 muri Afurica birimo kwihutisha igikorwa cyo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi kuko muri 2010 icyo kigero cy’abafite amashanyarazi cyari ku 10%.
Igihugu gikeneye Miliyari imwe n’igice y’amadorari y’Amerika, kugira ngo iyo ntego yo gucanira ingo zose igerweho bitarenze 2024.
