Hari bamwe mu bayobozi n’abayoboke b’amatorero n’amadini anyuranye batemeranya n’icyemezo kibuza abageni batwite gusezeranywa kuko nta ho byanditse muri bibiliya cyangwa korowani, mu gihe hari abandi babona nta kibazo kirimo kubakumira ntibasezerane kuko baba bakoze ibyo amategeko atabemerera.
Niyonkuru Bosco, umuturage mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko itorero yasengeragamo ryamugoye cyane kugira ngo rimusezeranye we n’umugeni we ubwo bifuza kurushingana bitewe n’uko yari yamuteye inda batarasezerana.
Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize ni bwo yagombaga gusezerana mu rusengero birangira ahinduye idini ryo ryamuciye amafaranga kugira ngo asezerane.
Yagize ati “ Mu buryo bwo gutekinika, umupasiteri wo hanze arakubwira ati uraduha aya kugira ngo tugusezeranye. Wowe kugira ngo ubuhuze ko ari imbere y’Imana ikintu ukora ibyo aguca kubera ko itorero ryawe ryabyanze, ibyo aguca urabitanga ukamuha amafaranga mukabyumvikanaho iryo kosa nawe akakubwira ko atarikora ariko akabicaho abibona ko ibyo bintu byabayeho noneho yarangiza akagusezeranya mukagenda wowe n’umugore wawe.”
Iyi ni ingingo usanga itavugwaho rumwe haba ku bagore haba yemwe no ku bakobwa batarashyingirwa.
Nyirasikubwabo Josée utuye mu Karere ka Gasabo yagize ati “Ku bwanjye niba idini cyangwa itorero ryiyemeje kujya basezeranya abakobwa batwite ubwo nyine babasezeranya ariko niba biba ngombwa kubanza kubapima kuko badasezeranya abatwite bakabanza bakabibaka kuko niba bemeza ko gusezeranya utwite ari icyaha bakaba babasezeranya nyine baba bakoze icyaha.”
Na ho Umuhoza Christine wo mu Karere ka Kicukiro we yavuze ko itorero asengeramo abatwite babasezeranya nta kibazo.
Yagize ati “Naguhaye urugero rwa pasiteri wanjye, nsengera muri Holy Nation we n’abadamu barabatwikira ariko muri ADEPR ho ngo kirazira kuko ‘Apostle’ (intumwa) yakoze research (ubushakashatsi) muri bibiliya asanga ibyo ntaho byanditse ngo gutwikira batwikira isugi, umu mama ubyaye 2,3,4 baramutwikira muri Holy Nation akaza atwikiriye mu maso agasezerana nta kibazo.”
Kugira ngo amadini n’amatorero amenye ko umugeni ugiye gushyingirwa adatwite, bamwohereza kwipimisha akazana ibisubizo byagaragajwe na laboratwari. Umushumba mu itorero Healing Centre, Emmanuel Muhirwa, yemeza ko babikorera kugira ngo basezeranye umuntu bizeye ko ari intangarugero ku bandi.
Pasiteri Emmanuel Muhirwa wo mu itorero Healing Centre avuga ko mbere yo kujya gusezeranya bageni babanza bakabapima, bakareba ko abakobwa badatwite.
Yagize ati “Mbere yuko tubapima tubanza kubigisha igihe kirekire tukabigisha noneho igihe cyagera ntabwo dupima abakobwa gusa ahubwo n’abahungu bajya kwipimisha kugira ngo barebe ubuzima bahagazemo, n’abakobwa bakipimisha ubwo rero iyo umukobwa atwite tubagira inama y’uburyo nyine bazabyitwaramo ariko ntabwo tubasezeranya, gusa tubagira inama nyuma bakazagaruka mu rusengero tukabasengera baramaze kwihana”.
Ku rundi ruhande, Gashayija Justin wo mu itorero ry’Abadivantisiti ndetse na Saidi Ndatimana wo mu Idini ya Islam, bahamya ko badashobora gusaba abageni icyangombwa cy’uko badatwite uretse mu gihe inda igaragara kandi umugeni abihakana.
Saidi Ndatimana yagize ati “Icyo bita INDOWA yo gushyingiranwa ni uko aba ari umuntu udatwite abaye atwite ni ikibazo ni ukurindira akabyara bakabona gusezerana mu rwego rw’idini. Buriya ni ukuvuga ngo ibintu biba byihishemo imbere ntabwo wapfa kubimenya yabiguhishe wamushyingira ariko ubaye ubizi ukabikora waba wishe itegeko ry’ubwiyislamu.”
Na ho Gashayija agira ati “Kuko iyo dushyingira turavuga ngo wowe ubaye umugore, wowe ubaye umugabo, tukavuga ko rero iyo mwaryamanye mbere muba mwasambanye, ibyo tukabyita icyaha ariko ntabwo abagiye gushyingirwa babazwa ibibazo ngo basabwe ibyangombwa ko udatwite nta bisabwa. Mu matorero menshi ariko ntabwo ari itorero ryose muri rusange ariko iyo babonye ko utwite, icyo gihe ushobora kubisabwa.”
Ku rundi ruhande Pasiteri Antoine Rutayisire wo mu itorero Angilikani ntiyemeranya n’abanga gusezeranya abageni batwite kuko ngo ntaho byanditse muri bibiliya. Ni imyemerere iri torero risangiye na Kiliziya Gatolika
Yagize ati “Nta hantu na hamwe bibiliya ibivuga icyo bibiliya itavuga sinzakigira itegeko, bibiliya ibuza gusambana yego ariko kuvuga ngo umuntu yatwite agiye kurongorwa n’uwamuteye inda ngo wimusezeranya nta tegeko mfite ribintegeka icyo gihe nta tegeko ry’Imana mba nishe. Icya kabiri ni ikintu k’ikinyabupfura urumva niba umuntu yari umukristu wawe akagwa mu cyaha agasambana ariko uwamuteye inda bakemeranya ko agiye kumurongora kugira ngo amukure muri izo soni noneho wowe ukongeraho isoni zo kubishyira ku karubanda ngo nturi bumusezeranye numva habuzemo ikinyabupfura.”
Gusezerana mu itorero no mu idini ni umuhango ufatwa na benshi nk’ingenzi n’ubwo mu mategeko y’igihugu gusezerana mu murenge ari byo biha umusore n’inkumi uburenganzira bwo gufatwa nk’abashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
