Urubyiruko

Gushyiraho umunsi w’umwana w’umukobwa si ukwirengagiza uw’umuhungu – Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko kuba u Rwanda rwarashyizeho umunsi w’umwana w’umukobwa atari ukwirengagiza uw’umuhungu, ahubwo ko ari umwanya wo gusuzuma intambwe imaze guterwa mu guhangana n’ibibazo umwana w’umukobwa agihura na byo.

Yabigarutseho mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa wabereye kuri Sitade Ubworoberane mu Karere ka Musanze.

Muri uyu muhango Madamu Jeannette Kagame yahembye abakobwa 198 bitwaye neza kurusha abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’umwaka wa 6 w’ay’isumbuye, banakakirwa mu muryango mugari w’abakobwa babaye indashyikirwa bazwi nk’Inkubito z’Icyeza.

Mu bihembo bahawe harimo Icyemezo “certificate’ kiriho umukono wa Madamu wa Perezida wa Repubulika, inkoranyamagambo, ibitabo bibiri by’icyongereza, ibikoresho by’isuku, banahawe kandi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.000 basabwa kuyaheraho bafunguza konti muri banki no gutangira umuco wo kwizigamira, ndetse abasoje amashuri yisumbuye bahabwa mudasobwa zigendanwa, bakazahabwa n’amahugurwa yo kuzikoresha.

Abakiriwe mu Nkubito z’Icyeza bavuze ko ibihembo bahawe ari impamba y’urugendo, bahiga ko urukundo n’amahirwe bahabwa n’igihugu batabifata nk’ibisanzwe ahubwo ko ariho bavoma ishyaka ryo kwiteza imbere bagateza n’igihugu imbere muri rusange.

Agaruka kuri uyu munsi wahariwe umwana w’umukobwa, Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko kuwizihiza atari ukwirengagiza umwana w’umuhungu.

“Kuba harabayeho umunsi wihariye w’umwana w’umukobwa, ntabwo ari ukwirengagiza umwana w’umuhungu, ahubwo ni umwanya wo gusuzuma intambwe tumaze gutera, no kugaruka ku mbogamizi zikigaragara zikibangamiye umukobwa mu rugendo rumwe na musaza we.’”

Yagarutse kandi ku Nkubito z’Icyeza abibutsa ko ari ikimenyetso cy’ibyo bashoboye ndetse igihugu kibitezeho byinshi, bakaba bagomba gukomeza umuhate bafite kugira ngo bagere ku nzozi zabo.

Mu mwaka wa 2021, u Rwanda rwari ku mwanya wa karindwi ku rwego rw’Isi mu guteza imbere uburinganire, n’urwa kabiri muri Afurika inyuma ya Namibia iri ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw’Isi.

Umunsi wahariwe umwana w’umukobwa urizihizwa mu gihe raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko buri munsi ku isi yose abakobwa ibihumbi 41 bashaka abagabo batarageza ku myaka 18, ni ukuvuga miliyoni 15 buri mwaka.

Kwizihiza uyu munsi byatangijwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 2011, ku Rwanda uyu munsi ukaba wizihijwe ku nshuro ya 10.

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 ⁄ 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top