Gutegera abanyeshuri bava ku mashuri byagabanyije imihangayiko

Ababyeyi batangaza ko kuba amashuri asigaye ategera abana mu gihe cyo kujya mu biruhuko byagabanyije imihangayiko bagiraga mu gihe abana bataha, ndetse n’ibibazo bahuraga na byo mu nzira.

Nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe n’ababyeyi barerera hirya no hino mu gihugu, ngo gutegera abana ni igisubizo k’ibibazo by’ubushukanyi n’uburara bamwe mu banyeshuri bahuriraga na byo mu nzira.

Mukamurenzi Fortunée ni umubyeyi wo mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, avuga ko gutegera abana imodoka bikozwe n’ubuyobozi bw’amashuri byatumye abana bagera mu rugo kare, bikabarinda kurangarira mu mayira no muri za gare.

Ati “Umwana wange yiga mu Karere ka Ngororero, mu ishuri ry’abakobwa ry’i Muramba, ariko i saa moya aba ageze mu rugo iyo batashye, anywa icyayi mu rugo hamwe n’abandi, biranshimisha cyane.”

Avuga ko mbere iyi gahunda itarashyirwaho na Minisiteri y’uburezi, abana be bakuru bajyaga bagera mu rugo mu gihe cy’umugoroba cyangwa nijoro bitewe n’uko babaga babuze imodoka kubera abanyeshuri benshi batashye, ngo na we bikamutera guhagarika umutima mu gihe cyose abana babaga bataragera mu rugo.

Ikindi ngo ni uko nta bana bikirirwa bazerera mu nsisiro mu gihe k’itaha ry’abanyeshuri, bitewe n’uko babaga babuze imodoka cyangwa se bararurwa n’abantu bakuru, ngo byagabanyije ikibazo cy’abana bararaguzaga mu mihana babuze imodoka zibacyura iwabo.

Karemera Dominique Chretien na we ni umubyeyi, avuga ko mbere iyi gahunda yo gutegera abana bava ku mashuri itarajyaho, bamwe mu basore babonaga umwanya wo gushuka abana b’abakobwa kuko babategeraga muri gare cyangwa mu mayira cyangwa abana bakaba babonye umwanya wo kujya gusura abasore b’inshuti zabo, bityo rimwe na rimwe bigakurikirwa n’ubusambanyi, kurarayo nyuma bakabeshya ababyeyi ko bari babuze imodoka.

Ati “Ariko ubu nakwemeza ko nta mwana ukirara nzira ngo yabuze imodoka, aho yaba ataha hose, keretse aciye mu ryahumye abamurera, ubu bataha kare bakagera mu rugo kare, ababyeyi bakababona bikiri mu gitondo ahenshi.”

Ku bijyanye na gahunda yo gutegera abana bataha bava ku mashuri, Salafina Flavia, impuguke mu itangazamakuru n’itumanaho muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko iyi gahunda yashyizweho na Minisiteri mu rwego rwo korohereza abana kugera iwabo no kubarinda icyabahungabanya mu nzira, ibi bikaba byaratumye abanyeshuri bagerera iwabo ku gihe kandi hakiri kare mu mutekano usesuye kandi wizewe.

Salafina ati “Iyi gahunda yo gutegera abana no gushyiraho ingendo z’uburyo bataha yatumye abana babasha kugera iwabo hakiri kare, kubona imodoka kare no gutaha mu mutekano wizewe kandi usesuye.”

Avuga ko iyi gahunda bayifatanyamo na Polisi y’u Rwanda n’ibigo bitwara abagenzi, bityo igihe cyo gusubira mu ngo kw’abanyeshuri abatwara abagenzi baba bafite amakuru yuzuye y’igihe abana bazatahira, bakabateganyiriza imodoka zizabatwara ndetse bakanabakatira amatike bazagenderaho.

Salafina avuga ko buri kigo cyakira amatike azacyura abana ari nacyo gikorana n’ibigo bitwara abagenzi kugira ngo bizaze gufata abana mu kigo.

Yemeza ko iyi gahunda imenyeshwa n’abaturage kugira ngo bategure ingendo zabo bazi neza ko abana na bo bazaba barimo gutaha, kandi byahise bigenda neza, ari abana bakabona imodoka zibacyura ndetse n’abaturage.

Ashimangira ko iyi gahunda yaje ikenewe kandi ko yakemuye ibibazo byinshi by’abana baburaga imodoka zibacyura bakarara mu nzira, abana bageraga iwabo mu gihe cya nijoro kubera kubura imodoka ndetse ngo hari n’abashoboroga kwikatira aho gutaha bakajya mu bindi.

Yemeza ko iyi gahunda izakomeza kunozwa, kandi ko izakomeza no gushimangirwa kugira ngo ihoreho kuko byagaragaye ko ifasha ababyeyi, abarezi n’igihugu muri rusange, kuko ifasha abana gutaha mu mutekano wizewe.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 + 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top