Ubuyobozi bw’ikigo k’igihugu cy’uburezi (REB) butangaza ko hafashwe ingamba nshya zo guhemba abarimu bakosora ibizamini bya Leta mu gihe kitarambiranye basoje uwo murimo.
Byatangajwe na Dr. Sebaganwa Alphonse, Umuyobozi mukuru wungirije muri (REB) ushinzwe ibizamini bya Leta, isuzumabumenyi no gushyira abanyeshuri mu myanya.
Yagize ati: “Mbere abarezi bakosoraga bakandikwa imyirondoro yabo ndetse umubare w’impapuro bakosoye bakabishyiraho umukono ubwabo, maze nyuma y’ikosora akaba ari bwo bishyikirizwa ishami rishinzwe umutungo muri REB kugira ngo bagenzure niba ibyishyuzwa ari byo byakozwe.”
Avuga ko dosiye z’abarimu bakosora ibizamini bya Leta zigezwa ku bashinzwe umutungo muri REB icya rimwe ari nyinshi, kujya kuzigenzura bigafata umwanya munini, nyuma zigashyikirizwa Minisiteri y’Uburezi nayo ikagenzura, hanyuma zigashyikirizwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ari yo ishinzwe gutanga amafaranga na yo ikareba ko nta makosa arimo, ngo ibyo byose bigafata igihe kinini.
Dr. Sebaganwa avuga ko kuri ubu hafashwe ingamba z’uko abashinzwe icungamutumgo muri REB bazajya baba bari ahakosorerwa ibizamini kugira ngo uko bamaze kuzuza dosiye zabugenewe buri munsi bahite bagenzura ko ibyujujwe bijyanye n’ukuri, bityo gukosora bige bisozwa dosiye na zo zaramaze kugenzurwa, zihita zishyikizwa izindi nzego bireba.
Uyu muyobozi avuga ko izi ngamba zashyizweho nyuma yo kubona ko guhemba abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bitinda ko bahembwa neza n’iyi serivisi yo kubishyura agahimbazamusyi kabo.
Avuga ko bizera ko uyu mwaka iki kibazo kizakemuka neza ku bw’izo ngamba zafashwe, bityo abarimu bage basoza gukosora dosiye zabo zuzuye neza kandi zarakorewe isuzuma kugira ngo byihute kujya mu nzego zo hejuru, naho ngo ntibizatinda, bityo abarezi bahabwe agahimbazamusyi kabo.
Abarezi na bo bifuza ko niba bamaze gukosora ibizamini bya Leta bakwiye kujya bahemberwa uyu murimo mwiza baba bakoze kandi utoroshye hakiri kare, dore ko ngo bibafata umwanya munini batari mu miryango yabo kandi nta n’undi mubyizi bariho wafasha imiryango yabo yasigaye mu rugo.
