Gutsinda ruswa muri Africa bishoboka – Perezida Kagame

Imbere y’imbaga yabari bakoraniye mu nama ku kurwanya ruswa muri Nigeria, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko aho kurebera ruswa yahitamo kwitwa umunyagitugu.

Perezida Kagame yavuze ati, ”Twiswe abanyagitugu kuko tutabemereye  gufata amafaranga kuko iyo bayafashe bageda ubutagaruka ,hanyuma bashaka urwitwazo!Ariko hagati yo kurwanya ruswa no kwitwa umunyagitugu nahitamo kwitwa umunyagitugu”.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze nyuma yo gutanga urugero rw’uwabaye Minisitiri  wa mbere w’ububanyi n’amahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi watorokanye amafaranga yari hawe n’igihugu ngo ajye kongera gufungura za Amasade z’u Rwada.

Ibi ngo ni nabyo byamuhaye igitekerezo cyo kubwira uwari umukuru w’igihugu icyo gihe ko bidakwiye guha uwari Minisitiri w’intebe  amafaraga yo kujya kugura imodoka za Merces Benz zari zigewe abaminsitiri mu gihe n’ubundi ngo hari ibibazo bihangayikishije kurusha icyo.

Yasoje avuga ko bamwe mu batokokanye amafaranga y’igihugu biyita impirimbanyi za Demukarasi cyangwa impunzi za Politiki.

Perezida Kagame  yagaragaje ibintu by’ingenzi bigomba gushingirwaho  mu gutsinda urugaba rwa ruswa.

”Gutsinda ruswa mu byuri numva bisaba ibintu 4:umuco,inshingano,kubaza abantu ibyo bakora,no gukoresha neza umutungo.Tugomba gusezerera imyumvore ivuga ko ari icyo rezo kireba imico runaka,ruswa ni intege nke zugarije si,si umwihariko wa Afrika.

Kdi ntabwo ruswa ari ryo genno ryacu nk’umugabane,ibiri amambu,ubushakashatsi bwagaragaje ko inkomoko ndetse n’abungukira muri bitugukwaha ari abari hanze ya Afrika”’

Perezida Kagame wavuze uburyo yatswe ruswa n’umupolisi ku kibuga cy’idege cya kimwe mu bihugu bya Afrika yavuze ko gusaranganya mu buryo buzira ubusumbane umutungo uhari iri kimwe mu byafasha kurwanya ruswa.

”Ruswa igomba kurwanywa kuva mu nzego zo hejuru kugera hasi.Ubu ntabwo ari uburyo buboneye gusa ahubwo nibwo butanga umusaruro .Kuko biha imbaraga imbraga y’abatu bakambarira urugamba rwo kurwanya ruswa kdi bakabaza abayobozi ibyo bakora binyuze mu matora no mu bundi buryo.

Muri ubwo buryo ruswa ishobora kugabanuka mu buryo bufatika .Uru ni urugamba bishoboka gutsinda,kwihanganira ruswa,ni amahitamo,ariko si ibintu bidashoboka.Biri mu bushobozi bwacu gutsemba ruswa.Aha niho tugomba guhera.Bitabaye ibyo gukomeza kubivuga  byaba ari ugupfusha  igihe  ubusa.

Nigeria nicyo gihugu gituwe cyane muri Afrika kikaba ari kimwe mu byugarijwe nicyorezo cya ruswa mu gihe u Rwada ruri mu bihugu biza ku isonga mu  kurwanya ruswa.Haba muri manda ishize n’iyo aheruka gutorerwa,Perezida wa Nigeria Muhamadu Buhari yashize imbere urugamba rwo kurwaya ruswa.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 − 11 =


IZASOMWE CYANE

To Top