Gutunganya amazi yanduye muri Kigali bizagabanya ibura ry’Amazi

Impuguke mu myubakire n’ibidukikije zisanga kuba nta buryo buhamye bwo gutunganya amazi yanduye mu Mujyi wa Kigali ari imbogamizi ku miturire n’ubuzima bw’abawutuye muri rusange.

Gusa ikigo cy’Igihugu gishinzwe isuku n’isukura, WASAC, kiravuga ko uruganda rwa mbere rutunganya amazi yanduye mu Mujyi wa Kigali ruzaba rwuzuye mu myaka 2 iri imbere.

Ihame ry’uko amazi ari ubuzima risangiwe n’abatuye Isi bose kubera akamaro afitiye buri wese mu mibereho ye.

Gusa nanone amazi yanduye aturuka mu bwogero, mu bwiherero, mu bikoni n’ahandi, iyo adakusanyirijwe hamwe ngo atunganywe ndetse yongere gukoreshwa ahinduka ikibazo ku bidukikije n’ubuzima bw’umuntu byumwihariko.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko abantu basaga ibihumbi 500 bahitanwa n’indwara ziterwa n’umwanda, intandaro yazo ikaba ari amazi yanduye.

Umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, Remy Duhuze, avuga ko usibye ubuzima bw’abantu, amazi yanduye ahumanya ibidukikije muri rusange ari na yo mpamvu kuyatunganya ari ngombwa.

Kugeza ubu, umujyi wa Kigali ntufite uruganda runini rutunganya amazi yanduye akoreshwa n’abawutuye basaga miliyoni, ibintu impunguke mu bwubatsi n’imiture Eng. Sekamana Jean Damascène avuga ko bifite ingaruka zikomeye ku mibereho n’imiturire mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Ku bufatanye bwa banki nyafurika itsura amajyambere ndetse na Banki y’u Burayi ishinzwe ishoramari, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye umushinga wo kubaka uruganda rwa mbere runini ruzakusanyirizwamo amazi yanduye rukayatunganya akongera gukoreshwa, ukaba urimo gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu cy’isuku n’isukura, WASAC.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’ibikorwa remezo by’isuku n’isukura muri WASAC, Murekezi Dominique, arasobanura aho uyu mushinga ugeze ushyirwa mu bikorwa.

Biteganyijwe ko uyu mushinga wo kubaka Kigali Central Sewage System uzatwara miliyoni 96 z’ama euro, ni ukuvuga miliyari 96 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku ikubitiro uruganda Kigali Central Sewage System rukazatunganya amazi yanduye aturuka mu duce twa Nyarugenge, Muhima n’igice kimwe cy’Umurenge wa Gitega.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 4 =


IZASOMWE CYANE

To Top