Kuri uyu wa gatanu tariki 05 Mata 2019, Guverineri Generali wa Canada Julie Payette yageze mu Rwanda aho aje kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’isi mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ku butumire bwa Perezida Paul Kagame.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na ambasade ya Canada mu Rwanda, riravuga ko uru ruzinduko rugaragaza ubushake bw’icyo gihugu mu gukumira Jenoside n’ubundi bwicanyi ndetse no kwimakaza umubano mwiza uranga ibihugu byombi.
Biteganyijwe ko Guverineri Julie Payette asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa gatandatu, maze ashyire indabo ku giti cy’Abanya-Canada kuri uru rwibutso.
Guverineri Generali ni umuyobozi uhagarariye ubwami bw’Ubwongereza mu Gihugu cya Canada, nk’uko bikorwa mu bihugu byose bibarirwa munsi y’ubwo bwami. Uyu mugore uzobereye cyane mu bumenyi bw’ikirere yemejwe n’umwamikazi w’ubwongereza Elisabeth II muri Nyakanga 2017.

Guverineri Julie Payette aje kwifatanya mu kwibuka ku nshuro ya 25
Mu bandi bashyitsi bategerejwe mu Rwanda harimo Depite Olivier Belville, Umufaransa ukomoka mu Rwanda woherejwe na perezida w’icyo gihugu ngo amuhagararire mu bikorwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari kandi Minisitiri Roger Lewentz ushinzwe imiyoborere mu ntara ya Rhenanie Palatinat mu gihugu cy’u Budage hamwe n’itsinda ry’abantu cumi n’umwe, kuri uyu wa gatanu bakaba bahuye na minisitiri Shyaka Anastase baganira ku bijyanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Hari kandi itsinda ryavuye mu gihugu cy’Uburusiya riyobowe n’uwitwa IGOR N. MOROZOV, umudepite muri icyo gihugu.
