Guverinoma iri gushaka ahazava amafaranga yo kunganira mituweli

Abivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza barasaba ko mituweli yakongererwa ubushobozi kugira ngo irusheho gukemura bimwe mu bibazo abanyamuryango bayo bahura na byo.

Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange, avuga ko hagikorwa inyigo ngo hashakishwe amafaranga yo kunganira gahunda ya mituweli.

Abivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza bavuga ko bishimira serivisi bahabwa kwa muganga ariko bakaba basanga hari ibikwiye kunozwa cyane cyane ibijyanye no kubona imiti kuko ngo hari igihe basabwa kuyigurira.

Byishimo Deborah wivuriza kuri mituweli yagize ati “Kenshi hari igihe ubonana na muganga kugira ngo akwandikire ujye kwigurira imiti muri privé (ivuriro ryigenga), twumva icyo mituweli yakemura ari ikibazo cy’imiti. Iyo uje kwivuriza kuri mituweli usanga bakubwira ko nta miti wemerewe, ariko iyo ugiye muri privé barakuvura.’’

Nyirangendahimana Chantal we yagize ati “Iyo bakubwiye ngo jya kwigurira imiti kandi waratanze mituweli, hari igihe bikubabaza ukitotomba. Numva ibyo byahinduka.’’

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kagugu Mushatsi Joseph asanga mituweli iramutse yongerewe ubushobozi hari byinshi yakemura.

Ati”Haramutse hongereweho igiciro cya cotisation (gutanga imisanzu) kuko aba ari mituweli, kugira ngo ba bandi b’abakene n’abatagira mituweli, babashe kwivuza natwe tugire imikorere myiza. Izindi mbogamizi tugira ni uko hari ibyo mituweli itatwishyura, ariko mu gihe umusanzu uziyongera bizatuma ibintu byose bizishyurwa noneho imikorere irusheho kuba myiza.’’

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Mbere yemeje inkomoko y’inyongera y’amafaranga yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza mu rwego rwo kugira ngo ikomeze gufasha Abanyarwanda nk’uko byemezwa mushyikirano w’umwaka ushize no mu mwiherero w’uyu mwaka.

Minisitiri muri ushinzwe Imirimo y’inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange avuga ko n’ubwo inyigo itararangira neza, ngo harimo gushakishwa aho ayo mafaranga yunganira mituweli azakomoka.

Yagize ati “Turacyabyigaho turareba aho twakura ngo iyi ntambwe ntisubire inyuma.Harebwe ahashoboka hose, haba ku mishahara, haba ku byo abaturage bagurisha bejeje, haba ibikorwa bya banki, ibintu bitandukanye, ariko biracyanozwa, twihaye ukwezi kumwe ngo nibiba byarangiye bisubizwe mu Nama y’Abaministiri bitangire gushyirwa mu bikorwa.’’

Inzego zishinzwe kunoza iyi gahunda mu kwezi gutaha kwa 8 hazatangira kwegeranywa amafaranga make ari na ko abaturage bashishikarizwa kwishakamo ubushobozi bwo kunganira iyo gahunda ya mituweli.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 × 18 =


IZASOMWE CYANE

To Top