Abanyapolitiki bo mu Rwanda baravuga ko ishyirwaho rya Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda hitawe ku byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda ari kimwe mu bintu by’ingenzi byatumye u Rwanda rubasha guhangana n’ingaruka zasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bemeza ko ngo ibi byananyomoje abashidikanyaga ku bushobozi bw’imbaraga z’ababohoye Igihugu mu gukomeza ku cyubaka mu buryo burambye.
Ibohorwa ry’u Rwanda tariki 4 Nyakanga 1994 cyari kimwe ariko ishyirwaho ry’inzego z’ubuyobozi cyari ikindi kandi gikomeye cyane kuri iki Gihugu cyasaga n’ikivutse bwa kabiri.
Ku zuba ry’impeshyi mu busitani bw’ingoro y’Inteko Ishinga amategeko ku Kimihurura ni ho habereye umuhango w’amateka tariki 19 Nyakanga 1994.
Uwo muhango ni irahira ry’abagize Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yagiyeho nyuma y’ibyumweru bibi Igihugu kibohowe.
Byari ibihe bitoroshye kuko Jenoside yari imaze guhitana abasaga miliyoni. Igihugu cyari cyarabaye umusaka, abatari bake barahunze. Ahazaza h’Igihugu hari mu rwijiji.
Mukama Abbas, wari mu biganiro byahuje umuryango FPR Inkotanyi n’abanyapolitiki bo muyandi mashyaka 5 atarijanditse muri jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko mu nshingano z’ibanze z’iyo guverinoma harimo kugarura umutekano n’ituze hose mu gihugu.
Icyakora ngo iri ryari ihurizo rikomeye kuko ngo hari bamwe mu banyapolitiki bakoranaga n’umwanzi rwihishwa.
Yagize ati “Ugasanga no muri guverinoma dushyizeho mbahaye nk’urugero nk’umuperefe w’i Cyangugu aho nkomoka, yakoranaga na ‘haduyi’ (umwanzi) tutabizi kandi ari muri Leta yacu, abo bose barahunze ni bo bari mu Bufaransa. Bamwe mu bari muri guverinoma ni bo bakoranaga n’abacengezi, kugira ngo wumve ibihe bikomeye guverinoma yashyiriweho. Ariko kubera strategy (ingamba) za RPF na rwa rukundo no kwihangana, bamwe batangira kurekura ibibi bakajya mu byiza.”
Amb. Joseph Nsengimana, wabaye Minisitiri wa mbere w’amashuri makuru, ubushakashatsi n’umuco ku itike y’ishyaka PL, avuga ko ibintu byakomeje kutorohera iyi guverinona kuko nyuma y’amezi abiri gusa uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga icyo gihe yatorokanye amafaranga y’abari bagiye mu butumwa bw’akazi mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Ababimbye.
Yagize ati “ Mu kwa 9 urabizi ni bwo haba inteko rusange ya LONI. Urumva Leta ifite ubushobozi buke na bwo buboneka ku munota wa nyuma. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yari umuntu wa MDR, amafaranga ya ‘delegation’ (itsinda rigiye mu butumwa) yose ni we wayahawe yose muri BNR. Aragenda ajya ku kibuga ajyana n’abandi ageze New York, minisitiri yarabuze n’amafaranga. N’ubundi twari tuzi ko akazi gakomeye twibeshya wenda ko twaba turi kumwe, ariko icyo cyabaye ikimenyetso gikomeye cy’uko tutari kumwe.”
Uru ruhuri rw’ibibazo ntirwagamburuje Guverinoma y’Ubumwe, ndetse aho bibaye ngombwa hagashakwa umuti mu buryo budasanzwe nk’uko bitangazwa na Dr Augustin Iyamuremye wari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi aturuka muri PSD.
Yagize ati “ Nakubwiye ko hari ibice by’igihugu abantu bari baragiye barasize imirima yabo n’imyaka iri aho, twagombaga kuyisarura ku buryo n’abasirikare bagiye gusarura imyaka. Ikawa yari yeze ndetse hamwe yarumiye ku biti, abantu rero bagombaga gusarura iyo kawa huti huti kugira ngo byibuze tubone udufaranga, ariko twaburaga aho tuyinyuza kugira ngo bajye kuyigurisha hanze kuko nta makamyo yariho, nta duwane.”
Muri ayo mikoro make, Leta yunganirwaga n’andi yavaga mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi, guverinoma yashoboye gukemura ibibazo by’ingutu muri icyo gihe cy’inzibacyuho, ibintu Senateri Tito Rutaremara umwe mu banyapolitiki b’imena muri FPR yemeza ko byabaye umusingi ukomeye wo guha u Rwanda icyerekezo gishya.
Yagize ati “Mu nzibacyuho hakorwa ibyihutirwa ni byo byari biriho cyane cyane umutekano w’Abanyarwanda kugira ngo hekugira ubatera, be kwicana, babone ibyo kurya, babone aho batura noneho hajyeho Leta hajyeho n’inzego zikorana nabo batangira gukora. Ibyo rero ni byo byihutirwaga bya mbere kandi ni byo byakozwe nyuma rero iyo nzibacyuho twagombaga kuyivamo kugira ngo twubake ibindi.”
Inzibacyuho yagombaga kumara imyaka itanu hagategurwa amatora rusange, ariko nyuma hongeweho indi myaka ine, nk’uko byanashimangiwe n’ibiganiro byamaze hafi imyaka 2 bihurije abahagarariye ibyiciro binyuranye by’Abanyarwanda muri Village Urugwiro.
Kuri Dr Iyamuremye na Mukama, ngo imiyoborere nyayo ni yo yagaragaje itandukaniro kuva Guverinoma y’Ubumwe yajyaho kugeza magingo aya.
Dr Iyamuremye yagize ati “Muri icyo gihe twari dufite ibibazo Somalia yari ifite ibibazo na yo kandi n’ubu iracyabifite. Ariko ndakeka ko amahirwe y’u Rwanda cyane cyane n’ababyiruka bareberaho, ni uko twagize leadership (ubuyobozi) ituma iyo defi/challenge (imbogamizi) tuyitsinda.
Na ho Mukama ati “Ahenshi ku Isi iyo umuntu yatsinze arategeka, atwara byose. Kuki FPR itabikoze? Ni uko bumvaga ko bakunda Igihugu kurusha uko bikunda. Nanubu! Nonese uru rugamba rwo kubaka igihugu iyo tutagira Umuryango RPF ukinjira muri principle (ihame) yabo yo gukunda u Rwanda, tuba twarageze hano?”
Mu birori byo kwizihiza isabukuru ya 25 u Rwanda rwibohoye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwanze guheranwa n’amateka mabi.
Yagize ati “Amateka twayasize inyuma yacu tureba ahazaza twese hamwe nk’umuryango. Dukomeze rero dushyigikire izi ndangagaciro buri wese agire uruhare ku giti cye ndetse tubitoze n’abadukomokaho. Ntituzongere kuyoba habe na rimwe.”
Ishyirwaho rya Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda hari abemeza ko ari kimwe mu bitego ubuyobozi bw’u Rwanda rwatsinze abakerensaga ahazaza h’Igihugu nyuma y’urugamba rwo kwibohora. Nyuma y’imyaka 25 ishize izina Guverinoma ry’Ubumwe ubundi ryari rigenewe guverinoma y’inzibacyuho ryarahamye,ku buryo n’ubu Guverinoma y’u Rwanda abatari bake bayita Guverinoma y’Ubumwe.
