
Abadepite baherutse kwemeza raporo ya Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu isaba ko abagize uruhare mu makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu 2019/2020 nk’akomeye bakurikiranwa.
Ubusabe bwa PAC bwagejejwe ku Nteko Rusange ku wa 9 Ugushyingo 2021 nyuma yo gusesengura no kumva mu ruhame ibisobanuro by’inzego za leta zagaragayemo amakosa mu micungire y’umutungo byabaye kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 28 Nzeri uyu mwaka.
Mu bigo byagaragayemo amakosa akomeye harimo Igishinzwe Imyubakire (RHA) cyakodeshereje Urukiko rw’Ikirenga inzu yo gukoreramo yishyurwaga miliyoni zirenga 117 Frw ku kwezi.
Ibi byakozwe abagize akanama gashinzwe amasoko kimwe n’umunyamategeko w’iki kigo batabimenyeshejwe.
Iki kigo kandi cyishyuye ubukode bw’ibigo birimo Ikigo cy’Umutungo Kamere w’Amazi (Rwanda Water Board) kigifatanye n’Ikigo cy’Amashyamba (Forest Authority) byaje gutandukana ariko gikomeza kwishyura ubuso butari bugikoreshwa kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2020.
Ku rundi ruhande, Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyatahuweho ko cyishyuye rwiyemezamirimo miliyoni zirenga 103 Frw inshuro ebyiri.
Andi makosa Inteko yemeje ko abayakoze bakurikiranwa arimo iryo kwakira ‘transformateurs’ 28 muri EDCL zishyuwe hafi miliyoni 22 Frw nyamara zidahuye n’izikoreshwa mu miyoboro y’amashanyarazi mu Rwanda.
EDCL yasanze zikorera kuri Volte 33 mu gihe mu miyoboro y’amashanyarazi mu Rwanda hakoreshwa izikorera kuri Volte 30.
Na none muri REB rwiyemezamirimo yishyuwe miliyoni 700 Frw z’ibitabo yagombaga gutanga ariko bikorwa mu mayobera kubera ko yatangiye kugemura ibitabo nyuma y’ukwezi yarishyuwe.
Ubwo PAC yabazaga abayobozi ba REB icyashingiweho ibi bitabo byishyurwa, abahagarariye iki kigo basobanuye ko byakozwe gutyo kubera ko umwaka w’ingengo y’imari wari urimo urangira banga ko amafaranga azasubizwa mu isanduku ya leta.
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yibajije uko rwiyemezamirimo yakwishyurwa ataratanga serivisi yishyurirwa.
Ati “Ese ushinzwe imirimo rusange ni we wagiye aho ibyo bitabo byari biri? Yagendeye kuki? Ni iki cyamumaze ubwoba kugira ngo arekure aya mafaranga nta kintu na kimwe afite? Uwo muntu bapfana iki?”
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko bishoboka ko uwabikoze yari afite izindi nyungu atari ukubabazwa gusa n’uko amafaranga agiye gusubirayo.
Indi mikorere mibi ni ishingiye ku mitangirwe y’amasoko mu bigo bitandukanye bya leta nk’aho RURA yanenzwe gutinda gusinya amasezerano y’amasoko 12 mu 2017 yari afite agaciro ka miliyoni 538 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe kirenga amezi atatu nyamara itegeko riteganya iminsi 22.
Mu 2019 ikibazo nk’iki cyagaragaye mu masoko umunani afite agaciro ka miliyoni 629 Frw ndetse no mu 2020 mu masoko afite agaciro ka miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda muri RURA.
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Nsabimana Ernest, yabwiye PAC ko icyateye ubukererwe ari ibiganiro bigamije kwemeranya ku biciro by’isoko byatwaye igihe kinini.
Bihuriye he na ruswa?
Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya leta, Muhakwa Valens, yavuze ko bene ayo makosa Komisiyo itayahuza na ruswa ahubwo iyashyikiriza inzego z’ubutabera zikaba ari zo ziyacukumbura.
Ati “Icyo tubihuza na cyo ni uko ingengo y’imari iba itarakoreshejwe neza amategeko ntiyubahirizwe. Iyo harimo kwica amategeko nk’ibyo bibazo byose twavuze bishyikirizwa Ubushinjacyaha bukajya mu mizi y’ibibazo. Niba RHA yarakodesheje inzu akanama k’amasoko katabigizemo uruhare, umunyamategeko atabizi, itegeko rigenga imitangirwe y’amasoko ya leta riba rimaze kwicwa. Aho bareba ngo ryishwe kubera iki?”
Yakomeje agira ati “Iyo myanzuro yashyikirijwe ubutabera, ubu bwatangiye kuyikoraho ku buryo mu gihe kitarambiranye tuzabona raporo.”
Mu bikorwa byo kumva ibisobanuro by’ibigo byitwaye nabi mu mikoreshereze y’umutungo wa leta, PAC iba iri kumwe n’abahagarariye izindi nzego zirimo RIB n’Ubushinjacyaha ku buryo abahamagajwe kwisobanura ibyo bavuga izo nzego zibikuramo amakuru abafasha bakayahuza n’ibyagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yavuze ko ruswa hari uburyo bwinshi isigate yigaragazamo.
Ati “Kera ahari ruswa wumvaga ari itangwa hagati y’umuntu n’undi, yiyongereyeho iyezandonke, gukoresha icyenewabo, ikimenyane, ishimishamubiri byose byinjiye mu cyaha cya ruswa. Itegeko ryazamuye ibintu byose wakora bikakuganisha ku cyaha cya ruswa. Byakozwe mu gukurikirana ikintu cyose kiganisha kuri ruswa.”
Imishinga y’ibikorwaremezo yiganjemo ruswa yo ku rwego rwo hejuru
Muri iyo raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, isesengura ryagaragaje ko leta yahombye miliyari zigera kuri 250Frw kubera imishinga y’ibikorwaremezo yadindiye, iyatawe na ba rwiyemezamirimo, ibikorwaremezo byubatswe n’ibikoresho bitabyazwa umusaruro.
Mu bushakashatsi Transparency Rwanda yakoze muri uyu mwaka ku bufatanye n’urugaga rwa ba enjeniyeri, watahuye ruswa mu mitangire y’amasoko mu myubakire y’ibikorwaremezo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yavuze ko muri uru rwego harimo ruswa kandi ikomeye.
Yagize ati “Ruswa irahari ndetse nini kuko mu masoko ya leta ni za miliyoni na miliyari ziba zivugwa kandi tuzi neza ko ba rwiyemezamirimo benshi baba bategereje akazi muri aya masoko.”
“Kubera ko uwo mugati uba ari munini, abashaka kugera kuri ayo masoko ari benshi habamo isibaniro mu kurwanira kubona ayo masoko.”
Nibura agera kuri 14.270.178.842 Frw ni cyo kigereranyo cy’ayatanzwe nka ruswa nk’uko byagaragajwe muri ubwo bushakashatsi.
Ba rwiyemezamirimo babajijwe bagaragaje ko ruswa itangwa muri uru rwego iba iri hagari ya 10% na 20% by’agaciro k’isoko ripiganirwa. Nibura abagera kuri 29.50% batanze iri hagati ya 15% na 20% by’agaciro k’amasezerano y’isoko bapiganirwaga.
