Tariki 13 na 15 Nzeri 2019 ni bwo hazaba irushanwa ryitiriwe ikigega Agaciro “Agaciro Development Fund football championship 2019”, irushanwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda « FERWAFA » ku bufatanye n’ikigega «Agaciro Development Fund.»
Nk’uko bisanzwe bimenyerewe iri rushanwa ryitabirwa n’amakipe aba yarasoje mu myanya 4 ya mbere mu mwaka wa shampiyona uheruka. Muri uyu mwaka wa 2019 izitabirwa n’amakipe 4 ari yo Rayon Sports, APR FC, Mukura na Police FC.
Iri rushanwa rizaba mbere gato y’uko shampiyona y’umwaka wa 2019-2020 itangira, umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Uwayezu Regis mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 02 Nzeri 2019 yatangaje ko bifuzaga ko ryakwitabirwa n’amakipe menshi ariko kubera ingengabihe y’imikino itandukanye irimo n’iy’Afurika y’amakipe babona bitakunda.
Ku ruhande rw’ikigega «Agaciro Development Fund”, umuyobozi ushinzwe ishoramari, Mugabe Charles yashimiye FERWAFA uruhare yagize binyuze muri iri rushanwa mu kumenyekanisha iki kigega.
Mu nshuro 3 ziheruka iri rushanwa rimaze kwinjiza mu kigega Agaciro asaga miriyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uko irushanwa rizagenda
Tariki 13 Nzeri 2019, ikipe ya APR FC yabaye iya kabiri izahura na Mukura yabaye iya 3 saa kenda (15h00) naho ikipe ya Rayon Sports yabaye iya mbere ihure na Police FC yabaye iya 4, umukino uzaba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00). Imikino yombi izabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Nyuma y’iyi mikino ikipe zizabasha kwitwara neza zizakina umukino wa nyuma naho izatsinzwe zihatanire umwanya wa 3. Iyi mikino yose izaba tariki 15 Nzeri 2019 aho umukino wo guhatanira umwanya wa 3 uzaba saa saba (13h00) naho uwa nyuma ube saa kenda n’igice (15h30).
Ikipe izegukana igikombe izahabwa miriyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihabwe 1.5, iya 3 ihabwe ibihumbi 500. Gusa buri kipe mu kwitegura izahabwa miriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Muri iri rushanwa kandi, umukinnyi uzatsinda ibitego byinshi azahabwa igihembo kingana n’amafaranga ibihumbi 150 naho umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose ahabwe ibihumbi 100.
Buri kipe yose igomba gutanga urutonde rw’abakinnyi 30 izifashisha kandi buri mukinnyi yemerewe gukina bitandukanye no mu yandi marushanwa ahaba hemerewe gukina abanyamahanga 3 gusa.
Ikipe ya Rayon Sports ni yo ifite iki gikombe inshuro 2 ziheruka (2017 na 2018) aho yagitwaye buri itsinze APR FC. Muri 2017 Rayon Sports yatsinze APR FC ifitego 1-0 cya Rutanga Eric naho muri 2018 nabwo Rayon Sports itsinda APR FC igitego 1-0 cya Mugisha François.
