Hagaragajwe uko amakipe azahura mu irushanwa ryitiriwe ikigega Agaciro

Tariki 13 na 15 Nzeri 2019 ni bwo hazaba irushanwa ryitiriwe ikigega Agaciro “Agaciro Development Fund football championship 2019”, irushanwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda « FERWAFA » ku bufatanye  n’ikigega «Agaciro Development Fund.»

Nk’uko bisanzwe bimenyerewe iri rushanwa ryitabirwa n’amakipe aba yarasoje mu myanya 4 ya  mbere mu mwaka wa shampiyona uheruka. Muri uyu mwaka wa 2019 izitabirwa n’amakipe 4 ari yo Rayon Sports, APR FC, Mukura na Police FC.

Iri rushanwa rizaba mbere gato y’uko shampiyona y’umwaka wa 2019-2020 itangira, umunyamabanga mukuru  wa FERWAFA, Uwayezu Regis  mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 02 Nzeri 2019  yatangaje ko  bifuzaga ko ryakwitabirwa n’amakipe menshi ariko kubera  ingengabihe y’imikino itandukanye irimo n’iy’Afurika y’amakipe babona bitakunda.

Ku ruhande rw’ikigega «Agaciro Development Fund”, umuyobozi ushinzwe ishoramari, Mugabe Charles yashimiye FERWAFA uruhare yagize binyuze muri iri rushanwa  mu kumenyekanisha iki kigega.

Mu nshuro 3 ziheruka iri rushanwa rimaze kwinjiza mu kigega Agaciro asaga miriyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uko irushanwa rizagenda

Tariki 13 Nzeri 2019, ikipe ya APR FC yabaye iya kabiri izahura na Mukura yabaye iya 3  saa kenda (15h00) naho ikipe ya Rayon Sports yabaye iya mbere ihure na Police FC yabaye iya 4, umukino uzaba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00). Imikino yombi izabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Nyuma y’iyi mikino ikipe zizabasha kwitwara neza zizakina umukino wa nyuma  naho izatsinzwe zihatanire umwanya wa 3. Iyi mikino yose izaba tariki 15 Nzeri 2019 aho  umukino wo  guhatanira umwanya wa 3  uzaba saa saba (13h00) naho  uwa nyuma ube saa kenda n’igice (15h30).

Ikipe izegukana igikombe izahabwa miriyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihabwe 1.5, iya 3 ihabwe ibihumbi 500. Gusa buri kipe mu kwitegura  izahabwa miriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Muri iri rushanwa kandi, umukinnyi uzatsinda ibitego byinshi azahabwa igihembo kingana n’amafaranga ibihumbi 150 naho umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose ahabwe ibihumbi 100.

Buri kipe  yose igomba gutanga urutonde rw’abakinnyi 30 izifashisha kandi buri mukinnyi yemerewe gukina bitandukanye no mu yandi marushanwa ahaba hemerewe gukina abanyamahanga 3 gusa.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo ifite iki gikombe inshuro 2 ziheruka (2017 na 2018) aho yagitwaye buri itsinze APR FC. Muri 2017  Rayon Sports yatsinze APR FC ifitego 1-0 cya Rutanga Eric naho muri 2018  nabwo Rayon Sports itsinda APR FC igitego 1-0 cya Mugisha François.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 15 =


IZASOMWE CYANE

To Top