Hagiye gushyirwaho ibiciro ku batanga serivisi z’irembo

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula, yatangaje ko bagiye gushyiraho ibiciro bimwe, binoze ku batanga serivisi z’Irembo n’abikorera bazitanga ku buryo uwaka serivisi itangirwa kuri urwo rubuga wese azaba azi amafaranga ari bwishyure nta yandi yiyongeraho.

Ni bimwe mu byo Minisitiri Ingabire Paula yagejeje ku Badepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, ejo hashize, tariki ya 7 Gashyantare 2019, atanga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu gikorwa Komisiyo yagiyemo mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, cyo kubonana n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibyerekeranye n’ikoranabuhanga ndetse no kuganira n’abaturage mu rwego rwo kureba ikwirakwizwa ry’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga n’uko bikoreshwa mu gutanga serivisi zigezwa ku baturage.

Abadepite bagaragarije Minisitiri ko aho bageze basanze abakozi b’Irembo hari aho banga gutanga serivisi zirimo iza mituweri kuko bazibonaho amafaranga make bigatuma abanyamuryango ba mituweri babura serivisi cyangwa bagasiragizwa ngo nta huzanzira (rezo) rihari.

Minisitiri Ingabire yavuze ko na bo mu igenzura ubwo basuraga ibyumba mpahabwenge byose 262 biri mu gihugu hari aho basangaga umukozi w’Irembo wa rwiyemezamirimo hari igiciro cyo gucisha impapuro mu mashini zifotorwa (scan) kidahuye n’igiciro umuturage ashobora kwishyura agiye muri bene icyo cyumba kiri ku biro by’umurenge.


Ku ruhande rw’iburyo ni Minisitiri Ingabire Paula, mu biganiro n’abasenateri ibumoso, ku bibazo biri muri serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Foto Samuel M)

Akomeza agira ati: “Mu ngamba zimwe twafashe ni uko hashyizweho ikigaragaza ibiciro bimwe, ubu turi gukurikirana uko bizubahirizwa, byerekana serivisi zishobora gutangwa ku muturage, amafaranga umuturage agomba gutanga kuri buri serivisi ni ayahe, niba hari serivisi y’inyongera nko gufotora, no gusohora impapuro bikamenyekana ngo amafaranga akenewe angana gute ariko akaba ari amwe hose, ntusange harimo guhindagurika ku mafaranga ushobora kwishyura bitewe n’aho ugiye.”

Ingabire yasobanuye ko niba umuntu wikorera yemeye gukorana n’Irembo mu gutanga serivisi azemera gukurikiza amategeko amugenga kuri izi serivisi, byamenyekana ko atayakurikije akaba yafatirwa ingamba zirimo no gutakaza amasezerano n’Irembo.

Kuri ubu Ikigo k’igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, gikorana n’irembo na Mobicash kugira ngo serivisi za mituweri zitangwe, abafasha abaturage kwishyura mituweri binyuze mu ikoranabuhanga bakishyurwa amafaranga 3% kuri serivisi batanze, bivuze amafaranga 90 y’u Rwanda. Minisitiri yasobanuye kandi ko hari gukorwa ibiganiro bigamije kuzamura ayo mafaranga ave kuri 90 hiyongereho nk’andi 50.

Minisitiri Ingabire yagaragaje ko gushyiraho ibiciro bimwe kuri serivisi z’Irembo bigiye kujyana kandi no gukemura ikibazo k’ingufu nke z’ihuzanzira gikunze kuvugwa muri serivisi z’Irembo igihe abantu benshi barihuriyeho basaba serivisi, bityo bikazarushaho kuzuza inshingano Irembo ryagiriyeho yo korohereza umuturage mu buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 + 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top