Bamwe mu bakora umuziki mu Rwanda baratangaza ko bimwe mu bibazo bigaragara muri iyi nganzo nyarwanda byaba bigiye kubonerwa umuti kuko hatangijwe ingoro y’umuziki nyarwanda mu rwego rwo kuwukundisha Abanyarwanda no kuzamura iterambere ryawo binyuze mu bukerarugendo.
Ibikoresho gakondo by’umuziki, amafoto y’abahanzi b’indirimbo nyarwanda za kera ndetse n’ibikoresho by’indirimbo zigezweho ni bimwe mu bizashyirwa muri iyi ngoro y’umuziki.
Umusaza Makanyaga Abdul umuhanzi nyarwanda waririmbye indirimbo zakanyujijeho, akaba agikunzwe kugeza n’ubu avuga ko iyi ngoro y’umuziki izaba ari ingenzi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu ngoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda, Ndikumana Isidore avuga ko bashyigikiye iki gitekerezo cyo gushyiraho ingoro y’umuziki kuko kizazamura na bamukerarugendo basura u Rwanda kubera umuziki.
Umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta Njye na We (I and You) Rukundo Gustave ari na bo bagize igitekerezo cy’uyu mushinga avuga ko babanje gutangiza imurika bikorwa ry’ibishingiye ku muziki, igikorwa gitegura imbanzirizamushinga yo gushyiraho iyi ngoro y’umuziki biteze ko izazamura urwego rw’umuziki mu Rwanda.
Iri murikabikorwa ry’umuziki ribera mu gace katagerwamo imodoka ‘car Free zone’ riramurikwamo ibikoresho gakondo by’umuziki nyarwanda rikazamara icyumweru, abahanzi batandukanye,ndetse n’amafoto y’abahanzi bitabye Imana n’ibihangano byabo.
