Mu rwego rwo gukomeza gutegura amakipe y’abakiri bato, u Rwanda rwateguye irushanwa rito rizahuza u Rwanda, Tanzania na Cameroun mu batarengeje imyaka 17.
Ni irushanwa rizatangira tariki 28/03/2019, aho u Rwanda ruzaba rwakiriye Tanzania na Cameroun mu mikino izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Iyi kipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, yiganjemo abakinnyi b’Isonga FA ndetse n’ikipe y’Intare, benshi bakaba barakinnye amajonjora y’igikombe cy’Afurika cyabereye muri Tanzania umwaka ushize.
Gahunda y’irushanwa
Tariki 28/03/2019
Rwanda vs Cameroun
Tariki 02/04/2019
Cameroun vs Tanzania
Tariki 04/04/2019
Rwanda vs Tanzania
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe:
Abanyezamu: Hakizimana Adolphe (Isonga Academy), Ishimwe Pierre (Intare FC) and Ruhumuriza Sugira Clovis (Isonga academy)
Ba myugariro: Kazungu Claver (Isonga Academy), Kwizera Jean de Dieu (Intare FC),
Mariza Innocent (Intare FC), Niyonsenga Eric (Isonga FC), Niyomugisha Eny (Isonga Academy), Mwebaze Yunusu (Isonga Academy) and Habumugisha Jean Claude Issa (Intare FC)
Abakina hagati: Isingizwe Rodrigue (Isonga Academy), Nsanzimfura Keddy (SC Kiyovu), Rutonesha Hesbon (Isonga academy), Niyitanga Emmanuel (Intare FC), Mico Ndoli Kevin (Isonga academy), Ishimwe Jean Renne (Intare FC) and Kategaya Elia (Intare FC)
Ba rutahizamu: Nyarugabo Moise (Heroes FC), Nshuti Aime Cedrick (Intare FC) and Ishimwe Patrick (Heroes FC)
