Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” kuva tariki 06 kugeza 08 Werurwe 2020 hateganyijwe irushawa ryo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore “International Women’s Day Tournament 2020” rigiye kuba ku nshuro ya 3.
Iri rushanwa rizakinwa mu byiciro 3 aho hari ikiciro cy’abakuru “Senior” ahari amakipe 6 agabanyije mu matsinda 2. Itsinda A ririmo APR BBC, Ubumwe BBC na The Hoops naho itsinda B rikabamo IPRC Huye, UR Huye n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 (U-18 NT).
Mu bakiri bato “Junior” hari amakipe 5 agabanyije mu matsinda 2, itsinda A ririmo ADEGI, GS St Joseph na ENDP Karubanda naho itsinda B rikabamo Marie Reine na ESB Kamonyi.
Hari kandi n’ikiciro cy’abakanyujijeho aho hari amakipe 5 agabanyijemo amatsinda 2. Itsinda B ririmo Ubumwe, Shooting Touch naho itsinda B rikabamo RSSB, Women NT na REG.
Tariki 06 Werurwe 2020 ni bwo hazakinwa imikino y’umunsi wa mbere aho IPRC Huye izakina na UR Huye (18h00) naho APR BBC ikine n’Ubumwe BBC (20h00). Iyi mikino yombi izabera muri Salle ya NPC i Remera.
Imikino izakomeza tariki 07 Werurwe 2020, mu bakuru, IPRC Huye izakina na U-18 NT (10h00), U-18 NT ikine na UR Huye (16h00). Imikino izabera muri IPRC Kigali.
Ikipe ya APR BBC izakina na The Hoops (10h00), The Hoops ikine n’Ubumwe BBC (16h00) imikino ibere kuri Club Rafiki i Nyamirambo.
Mu bakiri bato, ADEGI izakina na GS St Joseph (09h00), ENDP Karubanda ikine na ADEGI (12h00) naho GS St Joseph ikine na ENDP Karubanda (15h00). Iyi mikino izabera ku bibuga biri inyuma ya Sitade Amahoro.
Muri iki kiciro, GS Marie Reine izakina na ESB Kamonyi (10h00) zongere guhura saa munani (14h00). Iyi mikino yombi izabera muri Salle ya NPC.
Mu bakanyujijeho, RSSB izakina na Women VET NT (9h00), Ubumwe ikine na Shooting Touch (11h00), REG ikine na RSSB (13h00), Shooting Touch ikine n’Ubumwe (15h00) naho Women VET NT ikine na REG (17h00). Iyi mikino yose izabera muri Sitade Nto Amahoro i Remera.
Nyuma y’iyi mikino yo mu matsinda, tariki 08 Werurwe 2020 ni bwo hazaba imikino ya ½ ndetse n’imikino ya nyuma.
Irushanwa riheruka muri 2019 ryegukanwe n’ikipe ya APR BBC itsinze ku mukino wa nyuma The Hoops amanota 67 kuri 64. Mu kiciro cy’abakiri bato, GS Marie Reine yegukanye igikombe itsinze ESB Kamonyi ku mukino wa nyuma amanota 64 kuri 63 naho mu bakanyujijejo, Shooting Touch itwara igikombe itsinze REG BBC amanota 68 kuri 45.
